in ,

Bamwe mu bakinnyi n’abakunzi ba Kiyovu Sports bahitanwe na jenoside yakorewe abatutsi.#kwibuka24

Imyaka 24 irashize twibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Jenoside yakorewe abatutsi yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni nyamara mu gihe kitarenze iminsi 100 gusa mbere y’ uko abasirikare bari aba APR bahagarika ayo mahano.


Muri iyo minsi abatutsi b’ ingeri zose barishwe nyamara bazira uko bavutse. Muri abo harimo n’ abakinnyi b’ umupira w’ amaguru bishwe kandi bakicwa n’ abo bashimishaga baje kubareba ku kibuga.

Buri kipe yagiye ibura intwari zitandukanye baba abakinnyi, abayobozi b’amakipe ndetse n’ abakunzi cyangwa abafana.

By’umwihariko ikipe ya Kiyovu Sports iribuka abakinnyi bayikiniye bakaza kwicwa muri Jenoside nyamara ubu bagakwiye kuba ari bo bari kuyifasha mu bihe irimo bitayoroheye

1.Kanyandekwe Norbert bari barataziriye akazina ka Pilote

2.Rudasingwa Martin bajyaga bakunda kwita Kunde

3.Nkusi Octatus bakundaga kwita Moro

4. Kagabo Innocent

5.Nyirinkindi Pacifique

6.Zingiro

7.Mayeri watozaga abana ba Kiyovu

8.Murenzi Innoncent bakundaga kwita Kukuni

Ntawakwibagirwa kandi abakunzi bayo bayihozaga ku mutima bakayikunda mu bihe byose ndetse bakayihora inyuma nka:

1.Gashagaza Gaspard,

2.Higiro Innocent,

3.Eugene Mukimbiri,

4.Dominika (umuda­mu),

5.Tojo

Abakunzi ba siporo by’umwihariko abakunzi b’ ikipe ya Kiyovu Sports bazahora babazirikana kandi baharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamwe mu bakinnyi ba ruhago bishwe muri Jenoside

Urutonde rwa bamwe mu bahanzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.#kwibuka24