in , ,

Bamwe Biyemeje Kwigaragambya Mugihe Igitaramo Cya Koffi Olomide Kizabera i Kigali Cyaba Kidahagaritswe

Umwe mu bakomeye mu guhirimbanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abari n’abategarugori mu Rwanda, Sylvie Nsanga akaba ari no mu bakomeje kwamagana ko umuhanzi ukomeye muri Afurika Koffi Olomide ataramira mu Rwanda, yatangaje ko inzego bireba nizitagira icyo zikora ngo zigihagarike we n’abamushyigikiye bazakora imyigaragambyo yo kucyamagana.
Ibikorwa byo kwamagana ko Koffi Olomide ataramira mu Rwanda byatangiye mu minsi yashize ubwo abari gutegura igitaramo cy’uyu muhanzi bashyiraga hanze integuza basaba abakunzi ba muzika kwitegura iki gitaramo kizaba tariki 04 Ukuboza 2021.
Sylvie Nsanga ni umwe mu bari bayoboye ibi bikorwa byo kwamagana iki gitaramo cy’uyu muhanzi bavuga ko byaba ari icyasha kuba yaza gutaramira mu Rwanda mu gihe azwiho guhohotera ab’igitsinagore nyamara bizwi ko iki Gihugu kiyoboye mu kwimakaza uburenganzira bwabo.
Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV dukesha iyi nkuru, Sylvie Nsanga yagize ati “Twarabibonye muri 2016 Koffi akubita umuntu ku manywa muri Kenya amukubita umugeri mu nda, iyaba uriya mugore atwite inda yari guhita ivamo. Muri 2012 yakubise gafotozi muri Zambia uturuka mu Rwanda ku buryo byagiye no mu nkiko birukana Koffi.”

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Andi mafoto mutabonye yo mu birori byo gusaba no gukwa kwa Tracy Agasaro ukorera RBA

Amafoto Agaragaza Uburanga Bushengura Abagabo Bw’Umunyarwandakazi Washavuje Icyamamare D’Banj cyo Muri Nigeria