Bamujyanye kwa muganga baziko yapfuye| Mu gitondo bumva arimo kuvuga| Akimana

Umugabo witwa Akimana Fiston yavuze uko yakoze impanuka ikomeye mu mwaka wa 2013 bakaza kumujyana kwa muganga baziko yapfuye nyamara mu gitondo akaza kongera gutera akuka. Nkuko Akimana yabitangarije iSano Tv yavuze ko yakoze impanuka mu mwaka wa 2013 ubwo yari hejuru y’ikamyo ya Fuso hanyuma iyo kamyo ikaza kubura feri ikagonga borudire maze Akimana wari hejuru imujugunya mu bishyitsi.

Akimana yavuze ko aheruka ahamagara umushoferi wari utwaye iyo fuso amubaza niba yabuze feri nyuma yaje gusanga ari kwa muganga. Akimana yabwiwe ko akimara gukora impanuka yajyanywe kuri centre de santé byegereye aho impanuka yabereye nyuma aza kujyanwa ku bitaro bya Kibagabaga aho yagiye arembye cyane ndetse bakanakeka ko yapfuye. Bukeye bwahi nibwo yaje kuvuga.

Akimana yaje kuvurwa by’ibanze nyuma aza gusezererwa kuri ubu arimo kurwarira mu rugo. Akimana yavuze ko impanuka yakoze yamuteye kuvunika umugongo (colonne vertébrale) ndetse yanerekanye ibisebe yatewe n’impanuka ye.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

144 Points
Upvote Downvote

Umugabo yazanye indaya muburiri Umugore arabafata!Barwanye rubura gica

Iby’ubukwe bwa Nana wo muri city maid| Umugabo bari kumwe Dubai n’ibindi| Byose byagiye hanze