in

Bamenya noneho areruye avuga umukobwa akunda|anavuga ku bukwe bwe.

Umukinnyi wa filime Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya bitewe n’iyi filime yamwitiriwe akanayikinamo,yavuze ko akunda cyane umukobwa witwa Alliance Isimbi (umenyerewe muri cinema  nyarwanda )byo gupfa.

Alliance Isimbi Bamenya akunda.

Bamenya aganira na ISIMBI TV yabajijwe ku muntu yaba yiyumvamo cyane ndetse yanagisha inama, maze avuga ko amaze igihe kirekire amenyanye nuyu mugore ufite umwana ,ndetse bamwe bavugaga ko ari umukunzi we, ariko ngo uburyo amukunda birenze urukundo rusanzwe.Ati:” uyu mukobwa ndamukunda pe, mukunda birenze urukundo rusanzwe, azahora mu mutima wanjye nanjye nzahora mu we.”

Umunyamakuru amubajije igituma amakunda ati :”birarenze cyane,ndamushimira cyane ,sinshaka ko abantu bamenya ibyo yakoreye ,gusa ibyo yankoreye ntibifatika afite ibyo yampaye muri we byamuvuyeho binzaho,bimwe mu bintu binyubatse ni we mbikesha”

Bamenya yakomeje avuga ko ateganya ubukwe ,gusa ntiyatangaje igihe buzabera gusa ngo azabukora.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore urangije kaminuza bamwanditseho ngo RIP bucyeye arapfa.

Mu magambo y’urukundo rwinshi, umugabo wa Bahavu Jeannette yamuvuze ibigwi..