Bamenya yavuze ibyo akundira wa mukobwa mwiza bakinana muri filime| Yamubajije niba akiri isugi| Inkuru irambuye

Benimana Ramazani uzwi cyane ku izina rya Bamenya bitewe na filime y’uruhererekane yitwa Bamenya Series akinamo, yavuze ku bijyanye n’urukundo rwe n’umukobwa witwa Uwase Shannah Shakira, ukina ari n’umukunzi we muri filime Bamenya Series. Nkuko Bamenya yabitangarije CHITA MAGIC TV yari yamutumiye ari kumwe na Shannah, yavuze ibyo akundira Shannah, umukobwa mwiza ukina ari n’umukunzi we muri Bamenya Series. Bamenya yavuze ko Shannah ari umukobwa mwiza cyane wakwifuza gukundwa na buri wese, yavuze kandi ko ahira imico myiza. Yagize ati «Ni umukobwa mwiza cyane wakwifuza gukunda, abenshi bamubona nk’akana ariko ni mukuru nu bitekerezo wenda ni muto mu myaka. Ni umukobwa wumva, ugira gahunda, muri make afite imico myiza ».

 

Ku rundi ruhande, Shannah nawe yavuze icyo akundira Bamenya bakinana ari umukunzi we. Yagize ati « Icyo nkundira Bamenya kirihariye cyane. Bamenya nkunda kumubona muri filime arimo kurira ».

Bamenya
Shannah

Nubwo Shannah na Bamenya babwiranye aya magambo ndetse buri wese akavuga ibyo akundira undi ariko bavuze ko urukundo rwabo rurangirira muri filime kubera ko hanze ya filime ari inshuti zisanzwe.

Muri iki kiganiro kandi Bamenya na Shannah babazanyije ibibazo bitandukanye, Bamenya yabajije Shannah niba akiri isugi, Shannah ntiyamusubiza amubwira ko icyo kibazo atakimusubiriza imbere ya camera ahubwo azakimusubiza bari kumwe bonyine.

Bamenya yasoje ikiganiro ashimira abakunzi ndetse n’abakurikirana Bamenya Series aho yababwiye ko batariho ataba ariho kuko abayeho kubera bo.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Nyina wa Diamond Platnumz atwite inda y’imvutsi|bahinyuje ababategaga iminsi.

Sobanukirwa impamvu zikomeye zituma abagabo bamwe bagira amasohoro afashe abandi akaba ari nk’utuzi|Ese ni iki wakora?