Connect with us

urukundo

Bakobwa nimusobanukirwe ibinyoma abasore bababeshya mu rukundo nyamara bagamije kubasambanya

Published

on

Abasore ndetse n’abagabo bakundana n’abakobwa akenshi ukunze gusanga hari ibinyoma babeshya abo bakunda. Ibi binyoma ni byinshi ndetse ukunze gusanga buri musore/mugabo wese afite ibye yihariye usanga abeshya umukobwa akunda nyamara bigamije kumwica mu mutwe cyangwa se agamije kumugusha mu mutego wo kumusambanya. Bimwe muri ibyo binyoma ni ibi bikurikira :
1. Nshaka kukumenya sinshaka kuryamana nawe: Iki nicyo kinyoma abasore benshi ukunze gusanga babeshya abakobwa nyamara ibi bikunze kubaviramo umutego ugasanga batwise inda imburagihe.

2. Haracyari kare ko abantu babimenya: Ibi bijyanye guhisha urukundo rwanyu. Usanga abasore benshi batishimira kwerekana abakobwa bakundana nyamara abakobwa bo nta kibazo bibatera kwerekana abasore bakundana nabo.

3. Nzamureka kubera wowe: Usanga umugabo wubatse urimo gutereta umukobwa ukiri muto akunze kumushukisha amagambo avuga ko azareka umugore we maze akabana n’uwo mukobwa. Nyamara buri mukobwa akwiye gutekereza kabiri akibaza impamvu arimo kumutereta nyamara afite umugore we akibaza ko we aramutse amugize umugore we atamusiga ngo ajye kwiteretera abana bakiri bato. Mukobwa mwiza, ntukemere kuba amahitamo ya kabiri y’umuntu uwariwe wese

4. Ndagukunda: kumenya niba wa musore akubwiza ukuri cg akubeshya. Umuntu ugukunda azagushakira umwanya naho akazi kaba kamubanye kenshi gute ntazakuburira umwanya.

5. Iyo nza kuba ntagukunda utekereza ko tuba tumaranye igihe cyose: Iki nacyo ni ikinyoma gikunze kugaruka kenshi dore ko abasore benshi bakunze kubibwira abakobwa nyamara abakobwa benshi ntibabibonamo nk’ikinyoma.

 

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: