in

Bahavu Jannet yateguye surprise y’umugabo we gusa ibyamubayeho nyuma ntibisanzwe| Umva uko byagenze

Bahavu Usanase Jannet yateguye igikorwa cyo gutungura umugabo we, Fleury, nyuma biza kurangira amukoreye Prank. Nkuko amashusho yashyizwe ku rubuga rwa YouTube kuri konti ya Fleury&Janet abigaragaza, Bahavu yarazindutse maze ategura igikorwa cyo gutungura umugabo we dore ko yari yagize isabukuru y’amavuko. Yagiye kumushakira impano aho yamuguriye imyenda ndetse n’inkweto.

Nyuma yuko Bahavu aguze impano yari yageneye Fleury ku munsi we w’amavuko, yaratashye maze ageze mu rugo ategura aho ari buhishe impano yari amaze kugura kugirango Fleury ataza kuyirabukwa. Yabonye aho ayihisha maze ajya mu cyumba kureba uko Fleury yiriwe. Ageze mu cyumba yabuze Fleury (kuko Fleury yararimo gukorera akazi mu kindi cyumba).

Kera kabaye Fleury yaje kuva nu cyumba yararimo gukoreramo akazi maze ageze muri salon ahasanga umu caméraman (Yvan) amubaza impamvu ari mu rugo na caméra. Yvan ntiyaripfanye maze ahita abwira Fleury ko Bahavu agiye kumukorera surprise ndetse amwereka naho impano yazibitse. Fleury niko kujyayo kuzireba. Amaze kuzireba zose yigiriye inama yo gukorera Bahavu aga prank niko kuzikura aho Bahavu yari yazibitse azihisha ahandi hantu.

Bahavu ngo ave mu cyumba yatunguwe no gusanga Fleury muri salon amubaza amakuru ye amubwira ko ari meza amubaza aho yarari amubwira ko yarari kuri phone mu cyumba kindi ari naho yarariml gukorera akazi. Ubwo Bahavu ahita amubwira ko hari impano yamuteguriye.

Bahavu arebye aho yabitse impano arayibura akubitwa n’inkuba. Kuko Yvan ari we bari bazanye amubaza aho impano iri Yvan araruca ararumira. Bahavu yarababaye cyane bigaragara mu maso kubera kubura aho yashyize impano yari yageneye Fleury. Mu gihe Bahavu yari arakaye, Fleury we yari afite umutuzo akanavuga ko ari za Prank Bahavu asanzwe amukinira gusa ku mutima yari azi aho impano ye iri nawe afite aga prank yamuteguriye.

Kera kabaye, Fleury yabwiye Bahavu ko hari ibiryo byiza yamuteguriye agiye kuzana niko kujya aho yari yabitse impano ye maze arayizana, Bahavu akiyikubita amaso aratungurwa cyane gusa arishima ndetse anereka Fleury ibyo yari yamuguriye, akanyamuneza n’ibyishimo birabasaga bombi babwirana amagambo meza y’urukundo.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Ibyo wakora ukarwanya impumuro mbi yo mu nzu yawe

Sobanukirwa byinshi utaruzi ku ndwara y’umuvuduko w’amaraso (hypertension)