Connect with us

Imyidagaduro

Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe (amafoto)

Published

on

Bahavu Usanase Jannet wamenyekanye nka Diane muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid kuri ubu akaba akunzwe cyane mu yo yise Impanga, yakoze ubukwe na Ndayirukiye Fleury uzwi nka ‘Legend’ bari bamaze igihe bakundana. Ni mu birori byabaye ku munsi w’ejo tariki 27 Gashyantare 2021 i Nyarutarama.

Bahavu Jannet na Fleury Legend bari mu modoka bagenzemo ku munsi w’ubukwe bwabo

Umwe mu nshuti za Bahavu watashye ubu bukwe yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bwari bwitabiriwe n’abantu batandukanye b’inshuti ze barimo Uwineza Nicole uzwi nka Mama Beni muri filime y’uruhererekane ya City Maid n’abandi batandukanye ariko bake kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

Tariki 17 Ukuboza 2020 nibwo Bahavu Usanase Jannet na Ndayirukiye Fleury bari basezeranye mu mategeko, icyo gihe Ndayirukiye yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nubwo basezeranye mu murenge, ibyemezo byari biherutse gufatwa n’Inama y’Abaminisitiri byo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 byatumye bigiza inyuma indi mihango y’ubukwe bwabo.

Ati “Byabaye ngombwa ko twigiza inyuma, nyine ubwo tuzategereza nyuma ya tariki 4 Mutarama 2021 kuko nibwo hazavugururwa amabwiriza”.

Icyo gihe kandi yavuze ko bagomba gutegereza indi mihango y’ubukwe kugira ngo babane. Ati “Ubu ntabwo twahita tubana tuzategereza dukore indi mihango”.

Byari byatangajwe ko Tariki 17 na 20 Ukuboza 2020 aribwo hari hategerejwe ibirori by’ubukwe bw’aba bombi gusa byakomwe mu nkokora n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe ku munsi w’ejo tariki ya 27 Gashyantare 2021

Leave your vote

Comments

0 comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar