Bahavu Jannet n’umugabo we bahuye n’ikibazo gikomeye

Bahavu Jannet wamamaye cyane ku izina rya Diane ubwo yakinaga muri filime y’uruhererekane ya city maid, akaba anaherutse gukora ubukwe n’umugabo we, Fleury Legend, baburiye abafana babo ko hari umuntu wabiyitiriye agakora konti ya instagram akiyita amazina ya Fleury& Janet ndetse agashyiraho amafoto yabo. Ibi Fleury na Jannet babivuze mu mashusho baherutee gushyira hanze babinyujije kuri youtube channel yabo (Fleury&Janet) aho bari bamaze gusubizanya ibibazo 15 byerekeranye n’urukundo rwabo.

Nkuko aya mashusho abigaragaza, Jannet yavuze ko hari umuntu wafunguye konti ayitirira Fleury&Janet anashyiraho amafoto yabo nyamara iyi konti ntabwo aribo bayikoresha. Yanongeyeho kandi ko hari uwakoze indi konti akayitwa Impanga Tv gusa nayo yavuze ko atari iye. Avuga ko abantu bakwiye kwitonda ndetse no kubimenya ko iyi konti atari iyabo kugirango batazagwa mu gishuko cyo kuba bakwibwa cyangwa bakakwa amafaranga n’ibindi bikorwa n’abiyitirira ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda.

Izi konti ebyiri ni iz’abiyitirira Fleury na Jannet na Impanga Tv

Fleury na Jannet bavuze ko konti za instagram bakoresha ari Bahavu Jannet Usanase (@bahavu_jannet_usanase) na Fleury Legend (@fleury_legend).

Fleury na Jannet kuri ubu babana nk’umugabo n’umugore

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Super Manager yibasiye Bruce Melodie mu buryo bukomeye cyane| Ngo ntaho bahuriye na busa| Yabaye icyamamare

Amafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru