in

Bafatanye imyanya yabo y’ibanga bari mu buriri| Ibyo mutamenye kuribo| Uwabaroze baramumenye

Uwajeneza Alice na Hakizimana John bavuze uburyo imyanya yabo y’ibanga (ibitsina) yafatanye mu gihe bari bari mu busambanyi. Ni mu gihe Uwajeneza na Hakizimana bari baciye inyuma abo bashakanye aho Uwajeneza yari yaciye inyuma umugabo we nabo Hakizimana yaciye inyuma umugore we. Mu kiganiro Uwajeneza na Hakizimana bagiranye na Afrimax Tv bavuze byinshi kuri ibi byababayeho ndetse banavuga umuganga wabafashije kwikura mu kimwaro igihe bari bandagajwe nyuma yuko ibitsina byabo bifatanye barimo gusambana.

Hakizimana yavuze ko we na Uwajeneza bahuriye mu modoka bagahana nimero za terefone bakajya bavugana nyuma baza gupanga gahunda barahura. Yavuze ko ku nshuro ya mbere bahuye bakaganira gusa. Ku nshuro ya 2 Uwajeneza na Hakizimana bahura nibwo bwa mbere basambanye. Icyo gihe nta kibazo cyabaye nyamara nyuma yaho gato umufasha wa Hakizimana yaje gutahura ko umugabo we amuca inyuma. Ubwa kabiri Uwajeneza na Hakizimana basambana baje guhura n’insanganya kubera ko ibitsina byabo byarafatanye barabaza abantu barahurura. Mu guhurura, umwe mu bantu bari baje kureba ibyabaye yari aziranye n’umugabo wa Uwajeneza maze amuhamagara amubwira ko umugore we yafashwe amuca inyuma. Umugabo wa Uwajeneza kwihangana byaramunaniye nyuma yuko ageze aho ibi byabereye ahita yanzura ko we na Uwajeneza batandukanye.

Hakizimana yavuze ko mu bari baje guhurura icyo gihe hari umuntu wamubwiye ko ashobora kubafasha niko guhamagara umuvuzi witwa Waswa abafasha gutandukana. Waswa, waganiriye na Afrimax Tv, yavuze ko akoresha imbaraga z’amahembe, mu guhana abakoze ibikorwa bibi. Yavuze ko umugore wa Hakizimana ariwe waje kumureba amubwira ko afite ikibazo cy’uko umugabo we amuca inyuma niko kumuha kiriya gihano.

Hakizimana yavuze ko nyuma yaho we n’umugore we bashwanye ndetse na Uwajeneza agashwana n’umugabo we, kuri ubu we na Uwajeneza bafashe icyemezo cyo kubana nk’umugabo n’umugore ndetse bamaranye imyaka ibiri babana.

Hakizimana na Uwajeneza kuri ubu babana nk’umugabo n’umugore

Report

What do you think?

151 Points
Upvote Downvote

Written by JULES

Shyiraho igitekerezo

Kecapu yabivuze byose| Icyo apfana na Bamenya| Gukubitwa n’umugabo n’ibindi

Umusore yaburiwe irengero ku munsi w’ubukwe bwe||ibyo umugeni yahise akora ageze mu rusengerero akamubura birasekeje.