Connect with us

urukundo

Aya niyo magambo umukobwa wese yifuza kumva avuye mu kanwa k’umusore akunda!

Published

on

Urukundo rukomezwa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo n’amagambo abakundana babwirana cyane cyane amagambo abasore babwira abakobwa kuko burya abakobwa bose bashimishwa n’amagambo meza asize umunyu.

Amagambo meza ashimisha abakobwa akabatera akamwenyu iyo avuzwe n’abasore:

1.’Ni wowe wenyine nkunda”: Iri jambo rinyura abakobwa cyane ko ijambo ndagukunda ryacitse amazi ariko iyo ari ndagukunda wowe wenyine birabanyura bakumva ko utari kumubangikanya n’abandi.

2.”Nguha agaciro”: Ikintu cy’ibanze mu rukundo ni ukubahana no guhana agaciro. Rero iyo ubwiye umukobwa ko umuha agaciro biramushimisha kuko aba amenye uko umufata.

3.”Ntabanga hagati yacu”: Iyo abakundana batangiye kugira ibyo bahishanya niho havamo gutangira gushwana. Ariko iyo ubwiye umukobwa ko nta banga rigomba kuba hagati yanyu bimuha icyizere ko mwabwirana byose mukisanzuranaho.

4.”Nta rundi rukundo mfite mu buzima rutari wowe”: Iri jambo ni ryiza kuribwira umukobwa ukunda kuko bimufasha kumva neza ko ariwe gusa ufite ukunda.

5.”Nkunda ababyeyi bawe”: Ni gacye cyane uzasanga umusore akunda ababyeyi b’umukobwa bakundana. Biba byiza iyo ukunda ababyeyi be ndetse ukabimubwira akabimenya dore ko abakobwa bashimishwa n’umubano mwiza hagati y’ababyeyi babo n’umusore bakundana.

6.”Uri Mwiza”: Kubwira umukobwa ko ari mwiza biramushimisha gusa biba akarusho iyo bivuye mu kanwa k’umusore yihebeye.

7.”Ibyishimo byawe ni ingenzi kuri njye”: Niba koko wifuza ko umukobwa mukunda agira ibyishimo bimumenyeshe unamubwire ko ari cyo ushyize imbere kuko bituma umukobwa yishima cyane.

8.”Nturi umukunzi wanjye gusa ahubwo uri inshuti yanjye magara”: Ni byiza iyo mukundana kandi munafite ubushuti bukomeye. Bwira umukobwa ukunda ko ari n’inshuti yawe magara yumve ko afite akamaro mu buzima bwawe.

9.”Unyitaho nkanyurwa”: Burya n’ubwo abakobwa bashimishwa n’uko abasore babitaho ariko nabo birabashimisha kumenya ko abasore bakundana banyurwa n’uko babitaho kuko bazi ko abasore benshi ibyo batabyitaho.

10.”Ni wowe mbona gusa”: Birazwi ko abasore akenshi batereta umukobwa urenze umwe rero iyo umukobwa yumvise umusore bakundana amubwiye ko ariwe gusa abona bimunyura ku mutima kuko amenya ko utamuca inyuma.

11.”Simbona ubuzima tutari kumwe”: Aya magambo atuma umukobwa yumva ko umukunda kandi wifuza kumara ubuzima bwawe bwose muri kumwe.

Niba uri umusore wifuza ko umukobwa mukunda arushaho kwishima no kugukunda gerageza ujye umubwira amwe muri aya magambo buri munsi.

Leave your vote

20 Points
Upvote Downvote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar