in

Aubameyang yasabye ikintu kimwe gusa kugirango yemere kuguma muri Arsenal

Mu gihe asigaje umwaka umwe gusa muri ikipe ya Arsenal, Pierre Emerick Aubameyang umaze kugaragaza ko ari umwe muri ba rutahizamu bakomeye ku mugabane w’uburayi ni umukinnyi wifuza n’amakipe atari make ku mugabane w’Uburayi. Akaba ari muri urwo rwego rero ikipe ya Arsenal imaze iminsi imuhendahenda ngo abe yakongera amasezerano ye, gusa uyu musore nawe hari icyo yifuza gukorerwa kugirango abe yakwemera.

Nkuko ikinyamakuru ESPN kibitangaza, Aubameyang arifuza kongererwa umushaha ku buryo bufatika akava ku bihumbi 200 by’amapound (200 000£) asanzwe ahembwa ku cyumweru akajya noneho ahembwa ibihumbi 250 by’amapound (250 000£) ku cyumweru.

ESPN ikaba ikomeza ivugako ibiganira hagati ya Arsenal n’abahagarariye Aubameyang bikomeje kugenda neza ko biramutse nta gihindutse uyu musore yasinya amasezerano mashya y’imyaka igera kuri itatu muri Arsenal.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imodoka 5 zihenze cyane ku Isi muri 2020 n’agaciro kazo.

Amabanga yihishe muri tangawizi izwiho gufasha abagabo gutera akabariro.