in

Aubameyang arifuza ibintu 3 by’ingenzi kugirango yemere kuguma muri Arsenal

Nyuma y’iminsi ibiri ahesheje ikipe ya Arsenal igikombe cya FA Cup ubwo yatsindaga ibitego 2 ikipe Ya Chelsea, Pierre Emerick Aubamayang usigaje umwaka umwe gusa w’amasezerano muri iyi kipe yasabye ibintu bitatu by’ingenzi kugirango abe yakwemera kuyigumamo.

Niba ushaka kureba amakuru agezweho ya football reba iyi Video:

  1. Aubameyang arifuza kongezwa umushaha

Ibi ni ibintu byumvikana kuko uyu musore yifuzwa n’amakipe menshi ku mugabane w’uburayi bikaba byumvikana ko batamwongeje yakwigira aho babasha kumwishyura uko yifuza.

  1. Arifuza ko Arsenal yisubira muri Champions League vuba cyane, nukuvuga muri 2021.

Aha naho nta kidasanzwe kirimo kuko buri mukinnyi wese ukomeye aba yifuza gukina mu marushanwa akomeye ku isi. Kugeza ubu rero Champions League niryo rushanwa ry’ama club umuntu yavuga ko rikomeye ku isi. Aubameyang kuva yagaruka muri Arsenal ntibararikina narimwe ariyo mpamvu yifuza ko barisubiramo vuba cyane.

  1. Yasabye Arsenal kugura abakinnyi bakomeye.

Aubameyang akaba yarasabye Arsenal kumugaragariza ko ari ikipe ifite icyerekezo gihamye igura bakinnyi bakomeye bo kumufasha guhangana muri Premier League. Muri abo bakinnyi hakaba harimo umwe yifuza byumwihariko ari Ousmane Dembele w’ikipe ya FC Barcelone. Uyu mukinnyi bakaba barakinanye muri Dortmund aho bamvikanaga cyane kuri ubu aka yifuza ko bakongera guhurira muri Arsenal

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwabugiri Umar yagaragarije Miss Tania ko amukunda by’agahebuzo

Ibyo umugore akwiye kwirinda gukora mu gihe ari gutera akabariro .