Imyidagaduro
Asinah yasohoye amashusho arimo imibyinire idasanzwe (Video)

Mukasine Asinah, umuhanzi mu njyana ya Dancehall yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Do It’ imwe mu zibyinitse mu buryo bumenyerewe muri Jamaica aho iyi njyana ifite imizi.
Asinah agiye kumara umwaka mu ruhando rwa muzika, yatangiye aririmba mu njyana ya Dancehall ndetse album ya mbere ari gukora izaba igizwe n’indirimbo ziganjemo izifite umudiho wa Kinyafurika na Jamaica.
Afite indirimbo izwi cyane yise “Iz’ubu†iri mu zamumenyekanishije nk’umuhazi, nyuma yasohoye izindi zirimo iyitwa ‘Game Over’ yakoranye n’umuraperi Neg G The General, n’izindi yahuriyemo n’abandi bahanzi.
Asinah yavuze ko  ‘Do It’ iri mu mishinga ikomeye amazeho iminsi ndetse ko kuyifatira amashusho no gukurikirana imirimo yo kuyatunganya byamutwaye imbaraga nyinshi.
Ati “Iyi ndirimbo yanjye navuga ko imaze igihe yarantwaye umwanya munini kuko nashakaga ko isohoka ifite ingufu n’umwihariko kurusha izindi naririmbye mbere. Abakobwa nakoreshejemo urabona ko babyina bakirekura, uburyo video iyoboyemo urabona ko nabwo bwihariye nkaboneraho umwanya wo gushimira Producer Meddy Saleh yakoze akazi gakomeye.â€
Yongeyeho ko amashusho ya ‘Do It’ azakurikirwa n’indi mishinga mishya afite izasohoka bidatinze harimo amashusho y’indirimbo ‘Game over’, indirimbo ari gukorera kwa Producer Davydenko n’indi iherutse gukorwa na Producer Pastor P.

Asinah kandi ari gutegura album ya mbere yifuza ko izaba igizwe n’indirimbo zirimo iz’Icyongereza n’izindi zo mu ndimi zivugwa muri Afurika y’Uburasirazuba cyo kimwe na nkeya z’Ikinyarwanda. Yakozweho Producer Pacento, Trackslayer, Pastor P na Davydenko ari na we bari gukorana cyane muri iki gihe.
https://www.youtube.com/watch?v=Uvu90GmKfX0
-
Hanze20 hours ago
Rihanna yagaragaye mu mwambaro ukojeje isoni arimo kwishimira irahira rya Perezida Joe Biden
-
Ubuzima22 hours ago
Dore impinduka zaba ku mubiri wawe uramutse uriye umuneke ukarenzaho ikirahuri kimwe cy’amazi mu gitondo.
-
Imyidagaduro12 hours ago
Impamvu Mwiseneza Josiane adakora ubukwe yamenyekanye
-
Imyidagaduro20 hours ago
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagiriye inama abakobwa bakunda abasore bameze nka The Ben nyamara bo batameze nka Pamella
-
Imyidagaduro16 hours ago
Dore ubutumwa wa munyamakuru wa RBA wiciwe ubukwe ku munota wa nyuma yagenewe n’abafana be
-
imikino17 hours ago
Sadate yakijweho umuriro asabwa gutanga kimwe cya kabiri cy’amafaranga yemereye abakinnyi b’Amavubi
-
Inkuru rusange10 hours ago
Mama wa Christopher yitabye Imana
-
inyigisho11 hours ago
Ukuyemo amafaranga, reba ibindi bintu abakobwa babanza kureba ku basore mbere yo kubemerera urukundo.