Connect with us

Ubuzima

Ashimangira ko ari we Yesu Kristu, ubu ninayo mazina afite mu byangombwa bye

Published

on

Umusaza w’imyaka 77 wo mu mujyi wa Burnley mu gihugu cy’u Bwongereza, yashimangiye uburyo yoherejwe ku isi aturutse mu ijuru ndetse n’amazina ye ni Jesus Christ, uwo abafite ukwemera kwa gikiristu bazi nk’Umwana w’Imana. Avuga ko uretse ubu buzima abayeho ku isi, ari we Yesu wabaye mu Isi mu bundi buzima mu myaka 2000 ishize.

Ubusanzwe akivuka ababyeyi be bamwise John Edward Birtwhistle, ariko aza guhindura amazina yiyita Jesus Christ, nyuma yo kuvumbura ko yavukanye imbaraga zibasha gukiza, kandi ko yahoze ari umwana w’Imana mu gihe cyahise.

Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko Jesus Christ yatangiye guhamya ko yiyumva nk’uwavuye mu ijuru mu mwaka w’1986, ndetse n’abantu batangira kumwita Jesus (Yesu) mu gihe we yari akitwa John Edward Birtwhistle nk’amazina yahawe n’ababyeyi be.

Igihe ariko cyaje kugera afata icyemezo cyo guhindura amazina byemewe n’amategeko, nyuma yo kuvumbura ko yisanganye ubushobozi bwo gukiza abantu uburwayi. N’ubwo ubu yahawe ikiruhuko cy’izabukuru, yahoze ari umushoferi utwara abagenzi mu mujyi wa Burnley, muri aka kazi ngo akaba ari naho yatangiye kujya akiriza abantu.

Mu magambo ye ati: “Umunsi umwe umukiriya yaraje arampfukamira anyita Yesu. Byarongeye bimbaho muri icyo cyumweru, nabwo hari umugore wanyise Yesu ndamubwira ngo sindi we. Naribajije nti ibi birimo kumbaho ni ibiki? Sinashoboraga kubyumva. Kuva ubwo natangiye kujya nkiza abantu… Umunsi umwe, umwe mu bakiriya banjye yari arimo guturuka mu muturirwa hejuru aragwa, arakomereka cyane ku ijosi. Ubwo nasohotse mu modoka muramburiraho ibiganza, ndamubwira nti umeze neza, nizeye ko utakomeretse. Yari yakomeretse ariko ibikomere byahise bigenda. Ni uko ndibaza, nti barimo kunyita Yesu kandi uyu muntu yari yaguye arakomereka cyane, none uku gukira bibayeho ako kanya bitunguranye… Naratekereje nti hari ikintu gishobora kuba kiri muri ibi bintu.”

Nyuma y’imyaka 10, mu mwaka w’1996, yaje gusanga ari ngombwa ko ahindura amazina mu buryo bwemewe n’amategeko, ibyo kwitwa John Edward Birtwhistle biba birangiriye aho, atangira kwitwa Jesus Christ.

Jesus Christ yaje kwimuka ajya i London ahantu ha wenyine, agamije kumva uko abantu babayeho mu buzima bubi baba bameze. Aha yanyuze muri byinshi, kugeza ubwo yavumvuraga ko bidasubirwaho ari we Yesu Kristu, Messiya wabayeho mu myaka irenga 2000 ishize. Ibi avuga ko yabyibutse neza mu nzozi yagize. Ubu n’iyo avuga, ashimangira ko bimwe buvugwa ko byakozwe na Yesu byose ari we wabikoraga.

Mu byangombwa bye byose, ubu amazina ye ni Jesus Christ

Yagize ati: “Ubwo nari ndi aha mu myaka 2000 ishize, nigishaga abantu uko babaho mu kwemera no mu mwuka wera… Abantu bavuga ko Yesu yahinduye amazi divayi. Ntabyo nakoze, ahubwo nahinduye divayi amazi. Ibisindisha si byiza kuri mwe.”

Uyu Jesus Christ avuga ko ubwo yahinduraga amazina abantu bamuvuze byinshi bibi, bakamwanga bakanamutuka ariko we akaba nta kintu na kimwe yakora kinyuranyije n’umugambi w’Imana.

Uyu musaza kandi ateganya kuziyamamariza kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, kuko abona Politiki izambya ibintu, we akazahita abishyira mu murongo abantu bakabaho neza badahemukirwa n’abanyapolitiki.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!