in ,

Arsene Wenger ananiwe gukora ibyo abafana ba Arsenal bari bamutegerejeho(inkuru irambuye)

Wenger

Umutoza Arsene Wenger nyuma yo gutsindwa umukino we wa Kabiri wa Champiyona n’ikipe ya Stoke City, ibibazo nibwo byahise bitangira aho yashinjwaga n’abafana ndetse n’abakinnyi bakomeye baciye muri Arsenal kutagura abakinnyi bakomeye kugira ngo abashe guhatana, gusa muri iki gitondo nkuko ikinyamakuru Daily telegraph kibitangaje uyu mugabo agaragaje ubundi bugwari bushobora kumuviramo kubura umukinnyi we ukomeye yaguze umwaka ushize.Stoke City v Arsenal - Premier League

Daily Telegraph mu kiganiro yagiranye na Wenger cyerekeye ihwihwiswa ry’igenda ry’umukinnyi Shkodran Mustafi myugariro w’umudage waguzwe mu mwaka ushize mu ikipe ya Valencia, ndetse wagaragaje ko ari n’umuhanga, nyuma yuko ikipe ya Inter Milan yohereje Bid muri Arsenal isaba ko bamubaha bagahabwa Miliyoni 45 z’amapound, Arsene Wenger kuri iki kibazo asubije ati:”It’s difficult for me to speak about any individual cases because we are now in the final seven days of the transfer market, It’s always very difficult to predict what will happen there. You have to make quick and sharp decisions, and you cannot plan that and come out in the press conference with how you will respond to any solicitation.”

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musaza yagize ati:” Ni ibintu bikomeye cyane kuvuga ku bijyanye n’igenda ry’abakinnyi kuberako habura iminsi irindwi gusa ngo isoko rifunge. Biba bikomeye cyane kumenya ibyitezwe kubaho muri iki gihe gito, Tuba natwe dusabwa gufata ibyemezo byihuse kandi byiza, gusa igisa nkaho gitangaje nuko umuntu atabona wo kwitegura ibyo ari buvugire mu itangazamakuru.”

Ubwo abanyamakuru bageragezaga kumubaza gusubiza ikibazo cyabo neza yababwiye ko ntacyo yabivugaho, hubwo ari gutegereza ikizakorwa nawe ataramenya. Mu gihe uyu musore yaba agiye bikaba bizaba ibibazo bikomeye mu ikipe ya Arsenal kuko ikibazo cya ba Myugariro b’inyuma cyari kimaze gusa nkaho gicogoye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kid Gaju afatanyije na The Ben bongeye kugeza umuziki nyarwanda ku rundi rwego (inkuru irambuye)

Isomere ubutumwa Social Mula yagenewe n’abafana be nyuma yo kwibaruka imfura ye y’umuhungu