in

Arsenal yahawe ukwezi kumwe gusa ngo ibe yamaze gufata icyemezo kuri Aubameyang

Mu gihe amakipe yo mu Bwongereza arimo yitegura gusubukura championat, ikipe ya Arsenal yo ifite ihurizo rikomeye aho igomba gufata icyemezo ku hazaza ha rutahizamu wayo Aubameyang bitaba ibyo bikazayiviramo igihombo.

Nkuko mu bizi uyu musore ukomoka mu gihugu cya Gabon asigaje umwaka umwe gusa ngo amasezerano ye mu ikipe ya Arsenal arangire, byumvikana ko uretse kuba yakongera amasezerano ye muri iyi kipe ntawundi muti uretse kureba uko agurishwa vuba cyangwa akazagendera ubuntu umwaka utaha.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Mirros, ikipe ya Real Madrid ikaba yaregeye ubuyobozi bwa Arsenal mu rwego rwo kubabaza niba biteguye kugurisha rutahizamu ndetse akaba na capiteni w’iyi kipe ariwe Aubameyang, gusa Real Madrid nta mwanya ifite wo gutinda mu biganiro kuko yahaye Arsenal kugeza ku itariki 15 z’ukwezi gutaha ngo ibe yamaze kubamenyesha niba yiteguye kumugurisha cyangwa se izamugumana.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester United yiteguye guhangana na Barca kuri Lautaro Martinez

Приложение Pin Up На Андроид