in

Arsenal yagaruye umukinnyi uteye ubwoba uje gufasha bagenzi be kugaraguza agati amakipe yo mu bwongereza

Umukinnyi w’igihangange wanyuze muri Arsenal akagirira ibihe byiza, Cesc Fabregas yagarutse muri Arsenal akaba ari gufatanya na Jack Wilshere gutoza ikipe ya Arsenal y’abatarengeje imyaka 18, abagabo bakinanye muri Arsenal kuva mu 2008 kugeza mu 2011.

Fabregas aracyakina umupira nk’uwabigize umwuga dore ko afite amasezerano mu ikipe ya Como ikina ikiciro cya kabiri mu Butariyani, akaba yarayikiniye imikino ikenda muri uyu mwaka w’imikino aho yatanze umupira umwe gusa wavuyemo igitego.

Ikipe ya Como ntabwo iri gukina muri iyi minsi kuva kuri noheli izagaruka tariki 14 Mutarama, ibi nibyo byatumye Cesc Fabregas asubira muri Arsenal ngo abe afasha Wilshere utoza abato dore ko nawe ashaka kuzaba umutoza.

Uyu mugabo w’imyaka 35 yinjiye muri iyi kipe ya Como muri Kanama 2022 aho asigaje amasezerano y’umwaka, akaba ateganya kujya mu butoza mu gihe ayo masezerano yaba arangiye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Christopher Galtier yasubije abibaza niba PSG izemera kwitera icyuma igakorera Messi akarasisi k’icyubahiro ko kumwakira

“Utumye ngira amatsiko yo kureba Imana yakuremye”Dj Sonia yongeye kuzonga abiganjemo abasore