in

APR FC yabonye umutoza mushya kuva muri Tunisia 🇹🇳

Ikipe ya APR Fc nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona igahita ibona itike yo kuzakina imikino nyafurika, kuri ubu irakaje cyane mu rugamba rwo kongera amaraso mashya mu ikipe kugira ngo izabashe kwitwara neza umwaka utaha w’imikino, ni muri urwo rwego usibye kuzana abakinnyi bashya yamaze no kuzana umutoza mushya.

Nkuko ikipe ya APR Fc yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kanama 2021 ibinyujije ku mbuga nkoranyamabaga zabo, yamenyesheje abakunzi bayo ko uwari usanzwe ari umutoza wungirije muri iyi kipe witwa Pablo Morchón yamaze gutandukana nayo kubera Impamvu zijyanye n’umuryango we ndetse akaba agiye guhita asimburwa n’umutoza ukomoka mu gihugu cya Tunisia.

Umutoza mushya utegerejwe mu ikipe ya Apr Fc mu minsi uzaba aje gusimbura Pablo Morchon, ni umugabo ukomoka mu gihugu cya Tunisia akaba yitwa Jamel Eddine Neffati, akazi ari umutoza wungirije muri iyi kipe ndetse akazajya akora n’akazi ko kongerera abakinnyi b’ikipe ya APR F c ingufu nkuko byakorwaga nuwo aza asimbuye.

Biteganijwe ko uyu mutoza mushya ugiye kuza mu ikipe ya APR Fc agomba kugera mu rw’imisozi igihumbi mu mpera z’uku kwezi turimo kwa Nyakanga nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Umukobwa mwiza wahagarariye U Rwanda mu marushanwa y’ubwiza yahawe impano ikomeye n’umukunzi we (Amafoto)

Umunyamakuru wakunzwe mu myidagaduro hano mu Rwanda yakoze ubukwe bubereye ijisho (Amafoto)