in

APR FC izakina na Kiyovu Sports idafite abakinnyi 2 bakomeye kandi yashakaga kwihorera

Ikipe ya APR FC imaze igihe idatsinda ikipe ya Kiyovu Sports igiye gukina n’iyi kipe idafite Buregeya Prince ndetse na Manishimwe Djabel Bose bafite ibibazo by’imvune.

Nta gihe kinini gishize aba bakinnyi bagize ibibazo by’imvune aho abatoza b’iyi kipe bari bizeye ko imvune aba bakinnyi bafite zitatuma badakina imikino ikurikira bitewe ni uko bakenewe cyane muri uru rugamba rwo guhatanira igikombe uyu mwaka.

Ku munsi wejo hashize tariki ya 24 Mutarama 2023, nibwo aba bakinnyi bakorewe isusuma bwanyuma kugirango bamenye uko imvune zabo zimeze biza gufatwaho umwanzuro uvuga ko ku mukino iyi kipe izakina na Kiyovu Sports batazawugaragaramo nubwo bari abakinnyi bakenewe cyane.

Buregeya Prince ukina mu mutima w’ubwugarizi afite imvune yo mwitako, iyi kipe ishobora kuzakoresha Rwabuhihi Pracide naho Manishimwe Djabel afite imvune y’akagombambari, APR FC ishobora kizamusimbuza Ishimwe Anicet nawe udashidikanwaho ku buhanga bwe.

Uyu mukino aba bakapiteni b’ikipe ya APR FC batazakina uri kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Mutarama 2023, ni umukino izatangira ku isaha ya saa Cyenda z’amanwa ubera kuri Sitade ya Muhanga ari naho ikipe ya Kiyovu Sports yemeje izajya yakirira imikino yayo.

Ikipe ya APR FC yashakaga kwihorera, iheruka gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports tariki 11 Ukuboza 2020 ubwo iyi kipe yatsindaga igitego 1-0 ariko kuva icyo gihe ikipe ya Kiyovu Sports imaze gutsinda umukino umwe banganya 2.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Olivier Karekezi yavuze impamvu yagaragaye muri stade yambaye umwambaro w’ikipe ya Rayon Sports – VIDEWO

Karongi: Umusore yagiye gusezerana n’inkumi bakiva mu murenge ibyo umukobwa yamukoreye n’agahomamunwa