in

APR FC iri gushinja FERWAFA ubuhemu bukomeye cyane

Ikipe ya APR FC ikomeje gushinja FERWAFA kuyihemukira bitewe no guhindura ingengabihe y’imikino yo kwishyura izatangira muri uku kwa mbere.

Shampiyona ijya gutangira ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA yatangaje ko imikino yo kwishyura (Retour) izatangira mu kwezi kwa 2 tariki 7 2023. Ibi byaje guhinduka nyuma yaho benshi bakomeje kuvuga ko iyi mikino yashyizwe kure ariko amakipe menshi yari yarateguye ibintu byayo bagendeye kuri iyi tariki yatanzwe mbere.

FERWAFA yaje guhindura i tariki iyigarura imbere yemeza ko imikino yo kwishyura igomba gutangira tariki 20 mutarama 2023, ibintu ikipe ya APR FC itishimiye bitewe nuko bizatuma iyi kipe itangira imyiteguro y’iyi mikino itinze kandi yakagombye kwitegura hakiri kare.

APR FC ubwo FERWAFA yatangaza ibi, yari yaramaze gukatisha amatike y’abatoza basigaranye iyi kipe yo kubajyana ndetse no kubagarura ariko barateganyije ko bagomba kugaruka mu Rwanda mbere hakiri kare bagatangiza imyitozo bagendeye ku i tariki yari yaravuzwe mbere. Nyuma yo guhindura bigiye gutuma APR FC igomba gutangira imyitozo tariki 9 mutarama mu gihe izindi kipe bahanganye zizaba zimaze hafi icyumweru zitangiye imyiteguro.

Ibi iyi kipe ibifata nko kubahemukira cyane bitewe ni uko imikino izatangira ikipe yabo itariteguye neza nkuko bikwiye cyane ko binavugwa ko abakinnyi bayo bashobora no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu mu mwiherero Carlos Alos Ferrer agiye gukoresha muri iyi minsi, urumva ko kumenyerana bizongera bikagorane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kujya gukinira Al Nassr , Ronaldo yatandukanye na Jorge Mendes basangiye akabisi n’agahiye

Heritier Luvumbu yatakambiye ubuyobozi bwa Rayon Sports asaba ko bamuha nimero yambarwaga n’undi mukinnyi ukomeye w’iyi kipe