in ,

APR FC irashyize yisubiraho ishyira umunyamahanga mu bakinnyi izakinisha uyu mwaka

Imanishimwe Emmanuel ari ku rutonde rw’abakinnyi 29 APR FC izifashisha mu mwaka mushya wa shampiyona mu gihe Umurundi Ngando Omar na we ari mu bakinnyi iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona yatanze muri Ferwafa

APR FC na Mukura VS ni yo makipe yonyine yatinze gutanga urutonde rw’abakinnyi, aho umuvugizi wa Ferwafa yari yadutangarije ko ayo makipe yombi yatinze gutanga urutonde “kubera impamvu zumvikana”.

Mu bakinnyi iyi kipe yatanze kuri uyu wa mbere, ntabwo hagaragaraho Rwigema Yves na Rwatubyaye Abdoul berekeje muri Rayon Sports gusa Imanishimwe Emmanuel iyi kipe yakuye muri Aspor agaragara mu bakinnyi 29 bazaba bahagarara ku gikombe batwaye.

Imanishimwe Emmanuel, anagaragara ku rutonde ikipe ya Rayon Sports yagejeje muri Ferwafa mu minsi yashize, aho iyi nzu y’umupira w’amaguru mu Rwanda yari yatangiye kwiga ku kibazo cye na mbere yuko APR FC itanga urutonde izakoresha mu mwaka utaha wa shampiyona. Mussa Hakizimana, yari yatangaje ko  mu mpera z’icyumweru gishize ko ibibazo bya Imanishimwe bizaba byakemutse mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo.

Uyu yari yagize ati “Hari akanama ka komisiyo ishinzwe amarushanwa, ni ko kari kwiga ibibazo by’abo bakinnyi. Turizera ko ibibazo byabo bizaba byakemutse mbere mu ntangiriro z’icyumweru gitaha”.

“Icyo tureba ni amasezerano basinye n’uburyo bayasinyemo. Biranashoboka ko nidusanga bafite amakosa tuzabahana”.

Bitandukanye n’abandi barundi bari muri APR FC, Ngando Omar we yanakiniye Intamba ku Rugamba ku buryo bwemewe n’amategeko

Mu myaka yashize, Mulenda Abedi yaje guhagarikwa umwaka nyuma yo gusinyira amakipe ya Atraco na Rayon Sports mu gihe As Kigali na Rayon Sports zaje kumvikana hagati yazo nyuma yo kubona ko Tubane James yazisinyiye zombi. Kuri ubu, hategerejwe kureba icyemezo kizafatwa kuri uyu musore wazamukiye ku Kicukiro.

Uretse Imanishimwe Emmanuel, ikipe ya APR FC yatanze ku rutonde Ngando Omar, myugariro iyi kipe yakuye muri Atletico yo mu Burundi. APR FC ubusanzwe izwiho gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, yemeje ko Ngando azayikinira umwaka utaha wa shampiyona nubwo ari Umurundi udashobora gukinira Amavubi.

Bitandukanye na mukuru we Ally Niyonzima, Omar Ngando we yakiniye ikipe y’igihugu Intamba ku Rugamba mu byiciro bitandukanye haba mu makipe mato n’amakuru. Uyu, yari mu bakinnyi b’ikipe y’abatarengeje imyaka 23 banganyije n’u Rwanda i Kigali 0-0 mu gihe yari no mu bakinyi 18 batsinzwe na Senegal 2-0 mu kwa Gatandatu k’uyu mwaka.

Ngando yari mu ikipe y’Intamba ku Rugamba yatsinzwe na Senegal 2-0

Gukina uyu mukino wa Senegal, bivuze ko uyu myugariro ari Umurundi bidasubirwaho, ndetse nta kindi gihugu ashobora gukinira. APR FC mu kiganiro n’abanyamakuru muri uyu mwaka, yari yatangaje ko nta gahunda ifite yo kuzana abanyamahanga ndetse ko itazigera inagira iyo gahunda mu myaka iri imbere.

Binyuze ku munyamabanga wayo Kalisa Adolphe Camarade, aba bari bavuze ko kuba bafite ishuri rya ruhago ari kimwe mu byerekana ko nta gahunda bafite yo kongera kuzana abakinnyi b’abanyamahanga nkuko byari bimeze mbere y’imyaka ya 2012.

Nyuma y’amezi atatu gusa, iki cyemezo bakaba bakivuguruje basinyisha umukinnyi ufite ababyeyi b’Abakongomani ndetse wanakiniye igihugu cy’u Burundi.

Urutonde rw’abakinnyi APR FC izakoresha mu mwaka utaha wa shampiyona nk’uko bagaragara ku rubuga rwayo:

-

 Ntalibi Steven
-
 Kimenyi Yves
-
 Emmery Mvuyekure
-
 Rusheshangoga Michel
-
 Ngabonziza Albert
-
 Rutanga Eric
-
 Emmanuel Imanishimwe
-
 Rugwiro Herve
-
 Usengimana Faustin
-
 Ngandu Omal
-
 Nsabimana Aimable
-
 Amran Nshimiyimana
-
 Mukunzi Yannick
-
 Butera Andrew
-
 Benedata Janvier
-
 Bizimana Djihad
-
 Hakizimana Muhajir
-
 Sekamana Maxime
-
 Nkinzingabo Fiston
-
 Habyarimana Innocent
-
 Sibomana Patrick
-
 Mwiseneza Djamal
-
 Fabrice Nininahazwe
-
 Blaise Itangishaka
-
 Nshuti Innocent
-
 Irambona Fabrice
-
 Bigirimana Issa
-
 Twizerimana Onesme
-
 Mucyo Fred

Bitandukanye n’abandi barundi bari muri APR FC, Ngando Omar we yanakiniye Intamba ku Rugamba ku buryo bwemewe n’amategeko

Iyi nkuru tuyikesha IGIHE

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire imitoma ikora ku mutima ya Faustin Usengimana na Daniella bibukiranya ibihe by’urukundo ruryoshye banyuzemo  

Ibiri kuvugwa mu ikipe ya Arsenal Fc byateye abafana bayo ubwoba n’urujijo