in ,

Apotre Masasu na Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ntibagicana uwaka(Impamvu)

Masasu na Miss

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 25 gashyantare nibwo umukobwa Iradukunda Elsa yegukanye ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017, ryari ijoro ridasanzwe kuri uyu mukobwa watunguranye kubera ko atahabwaga amahirwe menshi nkabo bari bahanganye. Uyu mukobwa mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’ibitangazamakuru bitandukanye yakomeje kugaragaza ibyishimo bidasanzwe yatewe no kwegukana iri kamba ndetse akomeza no gushimira abafana be bamuteye ingabo mu bitugu.

Image result for iradukunda elsa

Uyu mukobwa mu gukomeza aganira n’itangazamakuru yakomeje kwerekana ko ari n’umukirisito usengera mu idini rya Restoration Church i Gikondo rihagarariwe na Apotre Masasu Josua, nyuma yo gutangaza kandi ko insinzi ye ayikesha Imana ndetse no guhamya ukwemera kwe, amakuru agera kuri Yegob aravuga ko Apotre Masasu Josua adashyigikiye na gato irushanwa rya nyampinga.

Image result for apotre masasu

Mu magambo y’uyu mukozi w’Imana yagize ati:” Umukirisitu nyawe n’uwicisha bugufi ntiyimirize imbere kwiyerekana ko aricyo arusha abandi ahubwo agomba gufashisha abakene ibyo yumva abarusha, ndetse ko nta muntu numwe ugomba kwihandagaza ngo avuge ko arusha abandi ubwiza dore ko twese twaremwe mu ishusho y’Imana.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: Umukobwa wakundanaga na Kamichi agiye kurongorwa nundi musore

Amakuru agezweho: Amagambo Lionel Messi yatangaje ku mutoza we ntasanzwe