in

Antonio Rudiger yatangaje amagambo akubiye mu kiganiro yagiranye na Carlo Ancelotti.

Antonio Rudiger yatangaje ko ibitekerezo bye bihura neza neza n’intumbero y’ikipe ndetse atangazako yagiranye ikiganiro kinini na Carlo Ancelotti mbere y’uko aza muri Real Madrid.

Uyu mudage w’imyaka 29 yasezeye Chelsea ajya gusinya imyaka ine y’amasezerano muri Real Madrid bukaba bwari ubwa mbere agize icyo avuga kumugaragaro ku byerekeze n’iza rye muri Los Brancos.

Ubwo yaganiraga na Marca yatangaje ko bitaba byoroshye gukinira Real Madrid ndetse avugako ari igitutu gusa, yagize ati:” N’ibyo, gukina hano biragoye gusa ntakundi ni amateka ya Real Madrid.”

Ageze ku kiganiro yagira n’umutoza Carlo Ancelotti yavuzemo ko ngo yari ategerejwe cyane, yagize ati:” cyari ikiganiro cyimpa ikaze, yambwiyeko ngo buri muntu wese yari antegereje ndetse yishimye kumbona.”

“Nkuko bigaragara ni uko Carlo Ancelotti ariwe wagize Real Madrid igihangange gusa siwe wentine ahugwo hari na Benzema, Toni Kroos, Lucas Modric ndetse n’abandi, ndetse baranashaka ko ntanga ibyo mfite byose.”

Rudiger ubungubu akaba ari mu nshingano z’ikipe y’igihugu cy’ubudage aho imikino izarangirira azahita yerekeza I Madrid.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Erik Ten Hag yatangiye gusahura Ajax ubungubu mu buhorandi amerewe nabi.

Apr Fc yamaze kumvikana n’umukinnyi wifuzwaga cyane na Rayon Sports