in ,

Antonio Conte arashaka guhemukira Mourinho amukorera ikintu kidasanzwe (isomere)

Umutoza w’ikipe ya Chelsea ,Antonio Conte akomeje umugambi we utari mwiza wo gushaka uko yabuza Alvaro Morata kujya mu ikipe ya Manchester United nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Espanye.

Conte akeneye undi rutahizamu ukomeye nyuma yo kwirukana Diego Costa.

Muri iki cyumweru ni bwo uyu rutahizamu wa Real Madrid, Alvaro Morata yiteguye kusinya amasezerano muri Manchester united gusa nk’uko tubikesha ikinyamakuru Metro cyo mu Bwongereza, ngo Antonio Conte akomeje kugerageza amahirwe ya nyuma yo gushaka gutanga agatubutse ngo arebe ko uyu musore yamwambura mukeba we Jose Mourinho.Ibi ngo arashaka kubikora mu gihe Manchester ikomeje kumvikana n’ikipe ya Real Madrid, aho Mourinho yifuza gutanga amayero millioni 60(£60 Million) nyamara Conte we akifuza gutanga Million 75 z’amayero bikaba bigaragara ko Mourinho arebye nabi uyu musore yamuca mu myanya y’intoki. Dore ko kandi Chelsea yiteguye gutanga agatubutse ngo ibone James Rodriguez ariko ngo mu gihe izaba itabonye Morata ntizigera ikenera gusinyisha James.

Alvaro Morata umusore ukomeje guhanganisha Conte na Mourinho.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Isomere amagambo akarishye Diego Costa yavuze ku mutoza we nyuma yo kumwirukana muri Chelsea (isomere)

Dore urutonde rw’ibintu 5 bitangaje utaruzi kuri Kevin Durant, MVP wa 2017 NBA Finals