in ,

Antonio Conte afashe icyemezo gishimishije bidasanzwe abafana n’abakinnyi ba Chelsea(isomere)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Nyakanga 2017, ni bwo hamenyekanye inkuru nziza ku bafana b’ikipe ya Chelsea ko  umutoza w’iyi kipe, Antonio Conte amaze gusinya amasezerano mashya yo gukomeza gutoza iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere aho azageza 2019 gusa bikaba bivugwa ko ashobora kongera aya masezerano akaba yanagera muri 2021.

The Sun dukesha iyi nkuru yatangaje ko nyuma y’uko Conte asinye aya masezerano y’imyaka 2 yahise avuga ko yishimiye cyane kuguma muri Chelsea ndetse ko agiye gukora uko ashoboye ngo iyi kipe ikomeze kuguma ku isonga.Yagize ati:“I am very happy to have signed a new contract,”We worked extremely hard in our first year to achieve something amazing, which I am very proud of. Now we must work even harder to stay at the top.”

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati:”Biranshimishije cyane kuba nsinye aya masezerano mashya, twarakoze cyane mu mwaka wacu wa mbere, tugera ku bintu bishimishije ndetse binteye ishema. Tugomba rero gukomeza gukora cyane kugira ngo tugume ku isonga.” Antonio conte usinye aya masezerano azajya ahembwa £9.6 millioni ku mwaka.Iki cyemezo cyo kuguma muri Chelsea kikaba cyashimishije bidasanzwe abafana n’abakinnyi ba Chelsea dore hari hashize iminsi bitarasobanuka neza niba , Conte azaguma cyangwa agomba kuva muri Chelsea.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Irebere amafoto atangaje utigeze ubona ya bamwe mu byamamare bikomeye ku isi

Abantu benshi batangariye ubwiza bwa Queen Cha kubera ifoto yashyize hanze (yirebe hano)