Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Antoine Griezmann afashe icyemezo gitunguranye(impamvu)

Featured

Antoine Griezmann afashe icyemezo gitunguranye(impamvu)

Nyuma y’igihe kitari gito bihwihwiswa ko Antoine Griezmann ukinira ikipe ya Atlético Madrid afite kujya muri Manchester united ndetse n’umutoza Jose Mourinho akamushyira ku rutonde rw’abakinnyi yifuza kugura muri iyi saison ,noneho Griezmann afashe icyemezo ntakuka cyo kuguma muri Atlético Madrid.

Antoine Griezmann yakomeje guhabwa amahirwe menshi yo kuba azajya mu ikipe ya Manchester united igihe kirekire ndetse na we ubwe yihaga amahirwe angana na 60% yo kuba yakinira I Manchester, gusa kuri ubu ntibigishobotse kuko yemeje ko agomba kuguma muri Atlético Madrid, ikipe itemerewe kugira undi mukinnyi isinyisha kugeza muri Mutarama 2018. Yagize ati :” nafashe icyemezo cyo kuguma muri Atlético, kuko dushobora gukomeza n’amasezerano muri Mutarama.” Yongeraho ko bigiye kuba ibihe byiza ku ikipe ye ndetse na bagenzi be bakinana, kuko ngo bitagenda neza aramutse asize ikipe ye muri ibi bihe itabasha kugura undi mukinnyi wamusimbura.

Bikaba byumvikana ko Mourinho agiye guhindura umugambi yari afite kuri uyu mukinnyi. Gusa Man united ikaba ikomeje urugendo rwayo aho ishaka cyane Romelu Lukaku na Alvaro Morata.

 

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Byukuri by Amalon

By November 13, 2019

indirimbo

Umuti by Charly na Nina

By November 10, 2019

indirimbo

Inkuru (Story) by Yvan Buravan

By November 10, 2019

indirimbo

ISI YANJYE BY ACTIVE

By November 10, 2019

indirimbo

NTURI WENYINE by Israel MBONYI

By November 10, 2019

Facebook

To Top