in ,

Anita Pendo yakorewe ibirori by’akataraboneka n’umubyeyi we mu gihe yitegura kwibaruka mu minsi ya vuba(reba hano amafoto)

Anita na mama we.

Anita Pendo umaze kumenyekana mu Rwanda nk’umushyushyarugamaba, umu Dj akaba n’umunyamakuru yakorewe ibirori by’akataraboneka na nyina umubyara ndetse ahabwa n’impano zitandukanye azifashisha mu gihe azaba amaze kwibaruka umwana atwite, bamwe mu bafana be bemeza ko azibaruka impanga.Ibi birori bikaba byaraye bibaye kuri uyu wa 11 Kanama 2017 aho Nyina umubyara yaherekejwe n’abandi babyeyi ndetse na bamwe mu bakobwa b’inshuti za Anita Pendo bamusanga aho atuye.

Mu mafoto atandukanye, Anita yashyize kuri instagram yose akaba yagaragazaga ibyishimo yatewe n’ibihe byiza yagiranye n’inshuti ze hamwe n’umubyeyi we aho ayo mafoto yaherekejwe n’amagambo yo gushimira umubyeyi we ndetse avuga ko nta wundi wamurutira mama we. Yanditse ati “ Umwite Mama umbyara, uw’agaciro kanini kuri njye, uvuze buri kimwe mubyeyi mwiza, ni wowe buzima bwanjye.”

Anita na mama we.

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

Darassa wamenyekanye cyane mu ndirimbo Muziki akigera i Kigali yavuze ko yatunguwe n’ubwiza ahasanze (inkuru irambuye)

Inkuru Ishyushye: Neymar ari mu bibazo BIKOMEYE cyane nyuma yo kuva muri Barcelone azi ko abihunze