Animateri yaguweho n’abanyeshuri be mu cyumba| Ibyo kwiyambika ubusa no gutinya abakobwa byose babishyize hanze (amashusho)

Umusore ukina yitwa Animateri muri imwe mu ma filime akunzwe cyane anyuzwa kuri Youtube yaguweho n’abanyeshuri be bari bazanywe no kumwifuriza isabukuru y’amavuko. Nkuko byagaragaye mu mashusho dukesha THE CHOICE LIVE, aba banyeshuri be bamusanze mu rugo aho atuye bitwaje umutsima (birthday cake) maze baramutungura ndetse banamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Animateri nawe yishimye cyane bigaragara ku maso ndetse anaganira na THE CHOICE LIVE.

Animateri ari kumwe n’umunyeshuri we

Mu kiganiro kirambuye bagiranye kibanze ahanini kuri filime aba bose bagaragaramo aho abantu benshi bakunze kuvuga kuri umwe mu banyeshuri witwa Frida bavuga ko yitesha agaciro yiyambika ubusa akerekana ikariso mu mashusho. Frida we yavuze ko ibyo akora aba abikunze kandi ko afite impamvu abikora kuko hari aho yifuza kugera ejo hazaza akaba ariyo mpamvu abikora.
Muri iki kiganiro kandi, Animateri yahamirije umunyamakuru wa THE CHOICE LIVE ko ubusanzwe atinya abakobwa nkuko bigaragara mu mashusho aho akina yiyama abanyeshuri be ababuza kumukoresha amabi. Animateri yagize ati « Ubusanzwe ntinya abakobwa rwose; nubu ubona uyu ankozeho ubu mukanya ushobora kubona nsheshe urumeza ». Ibi yabivuze kuko Frida yari amufashe ku rutugu.

 

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Miss Ingabire Grace yagaragaje udushya tudasanzwe ubwo yasuraga abanyeshuri biga Umuziki| Danny Nanone yatunguranye (amafoto)

Wa mukobwa wasabye Sugira kumutera inda yahishuye uburyo abantu benshi bamwibasiye baramutuka| avuze no ku ndirimbo ye.