in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Andrew/Andre

Amazina

Andrew/Andre ni umuntu ufite imiterere ishyitse ituma abasha kuyobora abandi. Ni umuntu udacecetse, ni umunyembaraga mu byo akora, akunda kugenda, ni umunyamurava kandi azi kwiha intego mu buzima. Azi kandi gukoresha uburyo bworoshye akumvikanisha ibitekerezo bye no guharanira uburenganzira bwe, aba akomeje ariko mu by’ukuri azi uburyo bwiza bwo kubivugamo ku buryo bitagira icyo byangiza. Agira ibitekerezo byinshi kandi byiza gusa kubishyira mu bikorwa nabyo ntibimworohera. Iyo kugera kubyo ashaka bidakunze biramubabaza cyane, akunda kandi kubanza kwitegereza ibintu byose mbere yo gufata icyemezo runaka.

Akunda ubutabera ku buryo ashobora no kugira amahane cyane igihe hari urengana kandi ibibazo abifata nk’ibisanzwe mu buzima. Akunda ibijyanye no kumenya ibibera ahantu henshi hatandukanye cyane cyane ibyerekeye uburenganzira bwa muntu, akunda kuba mu matsinda aganira ibya politike n’ibindi bifite aho bihuriye n’imibereho y’abantu. Iyo akiri umwana, aba akunda ibyo akora kandi akunze kumenyekana kurusha abandi bana cyane cyane ku ishuri kubera ukuntu ahora afite ibyo kuvuga no gukora bituma yigaragaza. Hari ikintu aba azwiho gukora neza cyane kurusha abandi bana ariko ku rundi ruhande akunda no kugwa mu makosa kenshi.

Ibyo Andrew akunda

Akunda cyane umuryango we ku buryo akunda no gukora ibikorwa biremereye kubera wo, ashobora kandi gukora igishoboka cyose ngo umuryango we uhore ubana amahoro cyane cyane kuri we bwite. Akunda amahoro n’ubwo rimwe na rimwe aba ari we gashozantambara. Akunda ibintu bias neza cyane ku buryo ashobora no kwifuza gukora ibijyanye n’ubugeni no gutaka aho yumva hazitwa iwe.

Mu rukundo, ni ntamunoza kuko akunda ibintu bitunganye cyane, ibi bishobora umuntu wa nyawe mu buzima bwe wazana ibyishimo amuca mu myanya y’intoki agitegereje uwo ashushanya mu mutwe we utanabaho! Iby’urukundo abivamo vuba kubera guhora ashakisha umwiza kurushaho. Imwe mu mirimo Andrew aba yumva yakora ni ibijyanye n’ubujyanama (counseling) ubucuruzi, ubukerarugendo. Ashobora kandi gukunda ibijyanye no guteka cyangwa ibindi bifite aho bihuriye no gutekereza ibintu bishya.

 

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Benjamin

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Bella