in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Anabella

Amazina

Anabella ni izina rikomoka mu rurimi rw’Ikilatini risobanura ukundwa. Bamwe bamwita Anabel, Annabella, Annabelle, Anabela Anabella n’ayandi.

Bamwe bamwita Anabel, Annabella, Annabelle, Anabela Anabella n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Anabella

Ni umuntu wigenga, uzi kwishima kandi urangwa n’imico myiza n’ubusabane kandi uhora yiteze ibyiza no guhirwamu buzima.

Ni umuntu uhora afata ibyemezo byaganisha aheza ubuzima bwe detse n’ubwabo bari kumwe.

Ni umuntu uhora yiteze ibyiza mu buzima, ukunda ubuzima bugezweho kandi ushobora kwishongora rimwe na rimwe iyo ibyo ashaka kuri wowe atari byo akubonyemo .

Ni umuntu w’umunyakuri niko ateye kandi udakunda gutsindwa mu buzima bwe, arakomeza agahatana mpaka ageze kucyo yifuza.

Niyo akiri umwana, aba azi igikwiriye akagikora ntawe agombye kugisha inama.

Ashobora kugira ishyari no kwikubira kandi ashimishwa no kuba umwana wa mbere kugira ngo abandi bagendere ku mategeko ye.

Aba agomba gutozwa fugashanya n’abandi hakiri kare kuko kuba nyamwigendaho ntaho bimugeza.

Akunda ibirori, kubyina, gutembera , kwidagadura n’ibindi bituma ahura n’abantu benshi.

Ese wowe witwa Anabella, ibi byaba ari byo bikuranga? Ubutaha murashaka ko twazabasobanurira irihe zina?

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Blaise

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Annabelle