Amateka
ANABASIS THE TEN THOUSANDS MARCH IGICE CYA KABIRI

Nkuko twari twababwiye mu gice kibanziriza iki, turakomereza ku gice cya kabiri cy iyi nkuru ivuga ku rugendo rw abasirikare 10 000 b abacancuro bakomokaga mu Bugiriki. Utarasomye inkuru ibanza dore aha niho wayisanga ugasoma ubundi ukabona gusobanukirwa ibi bigiye gukurikira ….. Niba utarasomye igice cya mbere cyangwa se ushaka kwiyibutsa kugira ngo ubashe kujyana natwe ukibyibuka mu nkuru yacu tugiye gutangira wasoma aha kanda kuri iyi link https://yegob.rw/anabasis-the-ten-thousands-march-igice-cya-mbere/
Nyuma y urupfu rw Umwami w igihangange wategekaga ubumedi n ubuperesi Darius II wo mu muryango w aba Achaemenid wari ufite abahungu babiri uw imfura akaba Artaxerxes II II Mnemon na Igikomangoma Cyrus the Younger mu murwa mukuru wabo wa Persepolis yari asize araze Artaxerxes II ubwami bw abami bw igihangange muri icyo gihe bwari ku buso bungana n ibirometero kare bisaga miriyoni eshanu n ibihumbi Magana atanu (5 500 000 km2). Ubu butaka bwari bugari bugizwe na Satrap (Intara cyangwa se Provinces) zigera nko mu 120 bwaheraga mu majyepfo muri Misiri bukazamuka bukagera kku mipaka n Ubugereki bugafata Aziya yo hagati ugakomeza Babuloni ukageza ku Buhinde.
Nubwo aba bose bitwa ibihumbi cumi (10 000) nyamara bararengaga kuko babarirwaga hafi ibihumbi cumi na kimwe (11 000). Mu ngabo Igikomangoma Cyrus yarafite harimo:
- Abahoplites 4000 bari bayobowe na Xenias w umunya Arcadia
- Abahoplites 1500 ndetse na light infantry bayobowe na Proxenus w i Boeotia
- Abahoplites 1000 bayobowe na Sophaenetus w umunya Stymphalia
- Abahoplites 500 bayobowe na Socrates w umunya archian Atari Socrates w umuphilosophe
- Abahoplites 300 n abapeltasts bayobowe na Pasion w umunya megaran
- Abahoplites 1000, abathracians b abapeltasts 800, abarwanisha imiheto 200 b abanyacrete n abandi 2000 baturutse Xenias n i Pason bayobowe na Clearchus w umunyasparte
- Abahoplites 300 bayobowe na Sosis w i Syracusan
- Abahoplites 700 bayobowe na Chrisophus w umunyasparte
- Abahoplites 1000 hamwe n abanya Thessalian b abapeltasts bayobowe na Menon
- Abagereki 400 biyomoye cyangwa se bigumuye kuri Artaxerxes II
Ukuyeho igisirikare cyo ku butaka, Igikomangoma Cyrus cyari kinafite abarwanyi bo mu mazi aho bari bayobowe n aba admiral. Admiral ni izina rikomatanyije ry icyarabu “amir al-bahr” rivuga commander of the sea mu Kinyarwanda bivuga Umutware w inyanja ndetse n ikilatini “Admirabilis” bivuga admirable cyangwa “admiratus” bivuga admired, aba ku rwego rw ubutaka ukaba wabagereranya n abagenerari mu gisirikare kirwanira ku butaka. Aha igikomangoma Cyrus yarafite amato asaga 60 aho igice cya mbere cyari kigizwe n amato 35 ayobowe na Admiral Pythagoras w umunyasparte naho ikindi gice cya kabiri cyari kigizwe n amato 25 yari ayobowe na Tamos w umunyegiputa, nuko igikomangoma Cyrus afite n abarwanyi b abaperesi basaga ibihumbi makumyabiri (20 000) bayobowe n umugenerari w umuperesi witwaga Ariaeus.
Reka nanone tube tugarukiye aha n ah ubutaha mu gice cyacu cya gatatu.
Mugire amahoro y Imana!!!
-
Imyidagaduro22 hours ago
Uwahoze ari umukunzi wa Miss Vanessa yahishuye indi nkumi bikekwa ko yamaze kwishumbusha(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro10 hours ago
Agahinda k’Umunyamakuru ukunzwe muri RBA wiciwe ubukwe ku munota wa nyuma (VIDEO)
-
Hanze22 hours ago
Amwe mu mayeri atangaje bivugwa ko Diamond Platnumz akoresha kugirango akomeze avugwe mu binyamakuru|Ese namushirana bizagenda bite?
-
Inkuru rusange19 hours ago
Umukobwa wa Donald Trump yambitswe impeta n’umusore w’umukire arusha imyaka.
-
inyigisho16 hours ago
Niba uri umukobwa ukunda by’ukuri umukunzi wawe,irinde kumubwira aya magambo akarishye.
-
Izindi nkuru11 hours ago
Imyambarire ya Michelle Obama itunguye abantu(AMAFOTO+Video)
-
Ubuzima24 hours ago
Ngiyi impamvu umuntu wese agomba kurya watermelon izwiho kongera ubushake mu gutera akabariro.
-
Inkuru rusange20 hours ago
Dore uko byifashe mu mujyi wa Kigali ku munsi wa 2 wa guma mu rugo (AMAFOTO)