in ,

ANABASIS THE TEN THOUSANDS MARCH IGICE CYA GATANU

Nkuko twabibonye mu gice kibanziriza iki aricyo cya kane, aba bacancuro bari batangiye kugarura icyizere kuko bari bari gusatira umujyi wabo kuko yari colony y abagereki. Niba utarasomye ibice byayibanjirije, wakanda kuri iyi link ukaba wabasha gusobanukirwa naho ibintu byahereye https://yegob.rw/anabasis-the-ten-thousands-march-igice-cya-kane/   Iki ni igice cyacyo cya  gatanu igice cya nyuma mu ruhererekane rw ibiganiro byerekeye urugendo n ubuhangange bw abagereki b abacancurobatahaga bava mu gihugu cy umwanzi.

Dukomeje, aari muri Mutarama muri 400 mbere ya Yezu, mu nzira y ibyago n umuruho inzira yarimaze amezi agera muri atanu (5) aho bari basigaye ari ibihumbi umunani (8 000) nibwo bageze ahitwa Deveboynu muri Tepe muri miles 30 mu majyepfo ya Trabzon cyangwa Trapezus mu mpinga z umusozi wa Theches bahagaze ahirengeye nibwo abambere babonye inyanja yirabura bitegeye ku butumburuke bwo hejuru nuko basabwa n ibyishimo ndetse n amarira ababunga mu maso niko gusakuza cyane biyamira cyane bati “Thalassa! Thalassa” bivuga mu cyongereza “The Sea! The Sea!” wagenekereza mu Kinyarwanda bikavuga ngo “Inyanja! Inyanja!”, Trapezus ntiyari umujyi nk indi, yari umwe muri colony z abagereki kandi ikindi yari ifitanye umubano mwiza n Ubugereki. Nk ingabo zari zigaruye morale bajya kuva aha i Trapezus bagiranye amasezerano n abatware baho ndetse baharwana intambara yanyuma n abacolchians b abaperesi niko kuhegukana intsinzi idasubirwaho.

Mu gihe bari bakiri i Trapezus abacancuro b abagereki bohereje generari wabo Cheirisophus kuri Admiral Anaxibius w umunyasparte wari i Byzantium kugira ngo bahabwe amato yo kubasubiza iwabo mu Bugereki. Igihe Generari Cheirisophus yabasangaga Sinope yabazaniye inkuru idasobanutse kuko nta gisubizo kizima yari yahawe na Admiral Anaxibius gusa yari yamubwiye ko bazishyura bakiva muri Euxine intara Trapezus yabarizwagamo. Mu rugendo rwabo aba barakomeje berekeza mu burengerazuba bake batwawe n amato abandi bakomeza n amaguru kugera binjiye Bythinia nyuma y udutero shuma tw abaturage baho bashyigikiwe na Satrap Pharnabazus wa Hellespontine Phrygia, ndetse n ingabo ze zirwanira ku mafarashi zabagabyeho ibitero bikanemezwa ko zabishemo abasaga 500. Nabwo nibwo Anaxibius yagambanye na Satrap Pharnabazus kugira ngo akure abagereki aberekeze muri Byzantium ndetse yemera kuzamwishyura, ibi byateje imirwano yatumye Admiral ahungira mu mujyi wa Acropolis. Nyuma yaho abarwanyi baratashye iyi campaign ituma General Xenophon izina rye ryamamara mu mateka nk umwe mu bagenerari bahambaye babayeho kandi yari umwanditsi waruherekeje nkuzabara inkuru y ubuhangange bw abagereki.

Ibi bikorwa bihambaye byakozwe n izi ngabo byatumye abagiriki babona ko igisirikare cy ubuperesi babonaga banatinyaga ko kitari gikomeye kandi ko bari biteguye bitewe n ubuhanga mu ntambara bari bashoboye kuba bakwigarurira isi yose yariho icyo gihe bakayipfukamisha munsi y ibendera ry Ubugiriki, nibwo mu majyaruguru y Ubugereki hadukaga umubyeyi n umwana we bagatangiza intambara yashyize akadomo ku buhangange bw abaperesi buyobowe imbere na Philippe II na Alexander the great].

Murakoze n ah ubutaha!
Amahoro y Imana abane namwe!!!

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoma uryoshye umusore yabwira umukobwa akarushaho kumwegurira umutima we.

ShaddyBoo yagiriye inama Rayon Sport ku kibazo cy’ubukene imaranye iminsi