in

Amwe mu maturufu abasore b’iki gihe basigaye bakoresha kugirango baryamane n’abakobwa batandukanye

Young couple embracing on city streets.

Muri iki gihe hari inkundura ikomeye y’abasore bakunze kuryamana n’abakobwa batandukanye. Akenshi usanga ari abakobwa baje babasanga aho baba bari cyangwa se ari umusore wahamagaye umukobwa. Si ibi gusa ahubwo hari andi maturufu akoreshwa akurikira:

1. Kubabwira ngo baze kubasura muri ghetto

Abasore benshi baryamana n’abakobwa batandukanye nyuma yuko abakobwa babasanze mu nzu zabo (ghetto). Birumvikana ko abo bakobwa baba batihuruje, baba batumiwe n’abo basore ko babasura. Si hose umukobwa wasuye umusore muri ghetto aryamana na we gusa ahenshi niko bigenda ndetse iyi nayo iri mu maturufu akoreshwa n’abasore benshi kugirango baryamane n’abakobwa batandukanye.

2. Kubambika impeta za fiançaille 

Muri iki gihe hadutse umuhango wo gutera ivi maze umusore akambika umukobwa impeta nyuma yo kumwemerera ko azamubera umugore. Iyi nayo ni imwe mu maturufu akomeye atuma umukobwa atinangira ku bijyanye no kuba yaryamana n’umusore kuko aba aziko yamwambitse impeta akaba ari imwe muri gihamya z’uko bazabana nk’umugabo n’umugore.

3. Kubasohokana ahantu hahenze

Abasore benshi usanga barisha iyi turufu yo gusohokana abakobwa batandukanye ahantu hahenze bikaba ndetse rimwe na rimwe bituma baryamana nabo bitewe n’ibiganiro bagiranye se cyangwa ibinyobwa banyweye.

Si aya maturufu gusa akoreshwa n’abasore ahubwo hari n’andi menshi tuzagenda tuyababwira mu nkuru zacu z’ubutaha.

Report

What do you think?

152 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Imbeba yajujubije bikomeye imfungwa kugeza hafashwe ingamba zitangaje.

Sobanukirwa byinshi utaruzi ku ntanga ngore