Imyidagaduro
Amwe mu mateka y’umuhanzikazi Queen Cha wujuje imyaka 29 y’amavuko uyu munsi

Queen Cha ubundi amazina ye nyakuri ni Mugemana Yvonne, se umubyara yitwa Mugemana Charles, nyina akaba Nyiraneza Adeline. Yavutse tariki 5 kamena 1991, avukira mu cyahoze cyitwa Perefegitura Gitarama, ubu atuye Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali. Kuri uyu munsi yujuje imyaka 29 y’amavuko.
Amashuri ye abanza yayigiye mu ishuri ESCAF(Ecole de Science Anglais Francais), icyiciro rusange cy’ayisumbuye acyigira muri GSNDL(Groupe Scolaire Notre Dame de Lourdes) Byimana, icyiciro gisoza ayisumbuye acyigira mu ishuri ry’Urwunge rw’amashuri yisumbuye rw’i Butare. Queen Cha yarangije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yize mu ishami ry’Ibinyabuzima (Biologie).
Yatangiye muzika mu mpera za 2011 biturutse ku nama yagiriwe na Riderman yavuze ko ari nawe mujyanama (manager) we.
Kuririmba yahise abihera ku ndirimbo “Uranyura” akomereza kuri “Windekura” na “Umwe Rukumbi” yakoranye na Riderman. uretse izi ndirimbo eshatu amaze gushyira hanze arateganya no gukomeza guhanga izindi ndiirmbo, ubu akaba hari inshyashya ari gukora muri Studio.
Kuri ubu umuhanzikazi Queen Cha arimo kubarizwa muri label ya THE MANE ari nayo ikurikirana inyungu ze za muzika. Queen Cha umaze imyaka isaga 2 muri THE MANE yanakoreyemo indirimbo zakunzwe cyane zirimo nka Twongere yakoranye na Bruce Melodie, Romantic n’izindi harimo na DO ME aherutse gukorana na mugenzi we Marina babana muri THE MANE.
Queen Cha wujuje imyaka 29 kandi yahawe award ya BEST FEMALE ARTIST OF THE YEAR 2019 mu mwaka ushize wa 2019.

Queen Cha amazee guhabwa igihembo cya BEST FEMALE ARTIST OF THE YEAR 2019
-
inyigisho24 hours ago
Bimwe mu bintu bibi umukunzi wawe ashobora kugukorera ukababara cyane kurusha kumufata aguca inyuma.
-
Imyidagaduro9 hours ago
Umuhanzikazi nyarwanda yasabye #Sugira ko yamutera inda nyuma yuko ahesheje #intsinzi #Amavubi
-
Imyidagaduro21 hours ago
Miss Jordan Mushambokazi mu munyenga w’urukundo n’umusore bitegura kurushinga
-
Izindi nkuru14 hours ago
Umugore wakundanye na Barack Obama akaza kumubenga akomeje kwicuza.
-
imikino22 hours ago
Abakinnyi 11 b’Amavubi bashobora kubanza mu kibuga ku mukino w’uyu munsi bamaze gushyirwa ahagaragara
-
imikino15 hours ago
Live Streaming: #TotalCHAN2020 Togo vs Rwanda #TOGRWA #FootballTogether
-
imikino3 hours ago
Udukoryo n’utuntu dusekeje twaranze abanyarwanda ubwo bishimiraga insinzi y’amavubi
-
Izindi nkuru23 hours ago
Umugore yakijweho umuriro nyuma yo kwihandagaza akavuga ko abagabo barutwa n’imbwa.