in

Amwe mu makosa abakobwa bakoreshwa n’urukundo akaba yabashyira mu kaga.

Urukundo ni kimwe mu bintu byiza kandi by’ ingenzi mu bibereho y’ abantu. Urukundo hamwe barwita ubusazi kuko hari igihe rutuma umuntu yirenga agatangira gukora ibintu bidasanzwe.

Iyi nkuru ikubiyemo bimwe mu bintu abakobwa bakora kubera urukundo nyamara bishobora kubicira ahazaza.

1.Kohereza umusore amafoto y’ ubwambure.

Bijya bibaho ko umukobwa akunda umuhungu akamwimariramo ku buryo icyo uwo musore amusabye agikora. Bamwe mu bakobwa bajya boherereza abasore amafoto yabo bambaye ubusa cyangwa bakifotozanya bambaye ubusa ariko iki ni kimwe mu bintu bishobora kwagiza ahazaza hawe igihe uwo musore yashyira hanze ifoto yawe wambaye ubusa hari amahirwe menshi byakwimisha mu buzima bwawe.

2. Kurwanya umuryango wawe kubera urukundo

Ni amakosa kwihutira kwiteranya n’ umuryango wawe kubera umusore mukundana kuko akenshi uwo musore ntabwo aba akwifuriza ibyiza kurenza ibyo umuryango wawe ukwifuriza.

3. Gukunda umusore kandi gukunda Imana byarakunaniye 

Niba udafitanye umubano n’ Imana ikiza waba uretse kugirana urukundo n’ umusore ngo umwemerere ko uzamubera umugore. Kugirana umubano n’ Imana abagabo bamwe babibona nk’ ikimenyetso cy’ uko witonda kandi witwara neza.

4. Kurara ku musore

Bamwe mu bakobwa bizera abasore kugeza ubwo bashaka ikinyoma babeshya ababyeyi kugira ngo bage kurara ku musore igihe yibana. Ibi ni amakosa kuko bishobora kukwangiriza ahazaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umufana wa Miss Ricca Michaella yamubajije ibanga akoresha ngo agire ikibuno kinini

Mu mitoma itagira uko isa Faustin Usengimana yagaragarije umugore we ko amukunda bihebuje