in

Amwe mu magambo udakwiye kubwira umukunzi wawe mu gihe murimo gutera akabariro.

Cyane ku bagore n’abakobwa bakunda kwitwaza imibonano mpuzabitsina  bakaba aribwo batangira kuzana ibibazo bimwe na bimwe byanze gukemuka, icyo gihe baba bagira ngo abagabo cyangwa abasore bahite babemerera bimwe bari bariyemeje nyamara bikarangira batabikoze.

Buriya ikintu kimwe abagore/abakobwa batazi n’uko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye zirimo no kuba abagabo/abasore batangira kujya babaca inyuma, icyo abagabo baba bakeneye mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ni ukumva ko bari kunezeza abagore gusa nta kindi. Hano icyo umugore/umukobwa  aba asabwa ni ukugaragaza ibyishimo mu buryo bwose akareka kuza atura ibibazo umugabo.

Dore bimwe mu bintu ukwiye kwirinda kuvuga ahubwo ukabisimbuza utugambo turyoheye amatwi:

1.Urankunda?

Iri n’ijambo utagomba kubaza umugabo muri gukora imibonano mpuzabitsina kuko hari byinshi uhita utuma atekereza ukamupfubiriza ibyishimo, aha ushobora gutuma ahita akureka burundu kubera kumubihiriza no kubura umunezero wihariye yari akwitezeho.

2.Ese ubu turakora ibiki ?

Kwifata nk’utazi ibyo uri gukora ni kimwe mu bintu abagabo banga urunuka, iki kintu bibaye byiza wakirinda mu gihe uri byishimo n’umunezero hamwe n’uwo ukunda kuko bishobora gusubiza umubano wanyu i Rudubi. Aho kumubaza iki kibazo utangira kwishakamo ibyishimo no kumuneza birushijeho.

3.Ya mafaranga wanyemereye ko utayampa ?

Burya umugabo wizihiwe no gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugore runaka nta kindi kintu cyiza kw’Isi aba abona, rero aho gutura ibibazo umgabo umwibutsa ko yigeze kukwemerera amafaranga munezeze mu gihe muri kumwe ubundi urebe ko ataguha amafaranga arenze ayo watekerezaga niba koko ayafite.

4.Ese wabirangije ?

Iki kibazo ni kimwe mu bibazo bishobora gutuma umukunzi wawe akwanga urunuka, uba umweretse ko wowe ntacyo bikubwiye ko ndetse igikorwa ubusanzwe kiba ari ngirirana cyabaye icy’umuntu umwe.

5.Ntago ujya unca inyuma ?

Ibi nabyo singombwa kubibaza umugabo/umusore muri gukora imibonano mpuzabitsina kuko ahita atekereza ibintu biruta ibyo mwarimo akaba yahita atakaza ubushake n’imbaduko yari afite byo gukora imibonano mpuzabitsina. Iki kibazo uzacyitwararike ndetse ntuzakibaze umugabo cyangwa umusore mukundana mu gihe muri gukora imibonano mpuzabitsina.

6.Ese ubona ndi mwiza ?

Iki kimwe gishobora kugaragaza ko nawe utiyizeye, iyo ubibajije umugabo cyangwa umusore muri gukora imibonano mpuzabitsina ahita atekereza impamvu ubivuze akaba yahita atangira kukwikuramo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amabanga yagufasha kwizerwa bikomeye n’umukunzi wawe.

Ibizakwereka ko umukobwa/umugore yagukunze akagira isoni zo kubikubwira.