in ,

Amiss Cedrick aratangira imyitozo kuri uyu wa mbere muri Rayon Sports

Umukinnyi mpuzamahanga w’umurundi Amiss Cedrick wagarutse mu Rwanda, aratangira imyitozo muri Rayon Sports kuri uyu wa mbere, akaba yari amaze igihe cy’imyaka 2 avuye muri iyi kipe yerekeza mu gihugu cya Mozambique.

Cedrick Amiss ni umwe mu bakinnyi b’abahanga baciye muri iyi shampiyona y’u Rwanda mu myaka ishize, akaba yarafashije ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona iheruka muri 2013, atsinda ibitego 14 mu mikino yo kwishyura 13 gusa.

Amakuru yizewe agera kuri RuhagoYacu akaba atangaza ko Cedrick atarasinya amasezerano muri iyi kipe ni ubwo agiye gutangiramo imyitozo ariko ashobora kuyasinya mu gihe cya vuba.

“ Cedrick yasoje amasezerano mu ikipe ya Chibuta yabarizwagamo muri Mozambique mu myaka 2 ishize. Aratangira gukorana imyitozo na twe kuri uyu wa mbere, mu gihe aiganira n’ikipe ngo asinye amasezerano,’ Umwe mu bayobozi waganiriye na RuhagoYacu, utashatse ko izina rye ritangazwa.

“ Cedrick afite amakipe amwifuza i Burayi akiri kuganira na yo harimo n’ikipe ya Helsingborgs IF yo mu cyiciro cya mbere muri Sweden.”

Iyi kipe ya Helsingborgs IF kuri ubu iri kubarizwa mu cyiciro cya mbere muri Sweden, yaciyemo umunyarwanda Karekezi Olivier mu myaka yashize, ikaba ibiganiro igirana n’uyu Murundi bigene neza yamwegukana mu kwezi kwa 6.

Rayon Sports isanzwe ifite abakinnyi 4 bakina nk’abanyamahanga (Pierrot Kwizera, Shassir Nahimana, Mussa Camara na Mugheni Fabrice), mu gihe mu Rwanda, abakinnyi 3 b’abanyamahanga bonyine ari bo bemerewe gukandagira mu kibuga.

Rayon Sports ikaba iteganya ko Cedrick yasinya amasezerano mu kwezi kwa mbere, akaba yabafasha cyane mu mikino nyafurika iyi kipe izahagararimo u Rwanda, kuko yatwaye igikombe cy’Amahoro.

Gusa mu gihe cya vuba birashoboka ko Mugheni Fabrice yatangira gukina nk’umunyarwanda. Fabrice akomoka kuri se w’umukongomani naho nyina umubyara akaba ari umunyarwanda. Uyu musore abamuzi bavuga ko yavukiye i Gikondo, akaba n’amashuli ye abanza yarayigiye mu Rwanda, aho ababyeyi be, na n’ubu bagituye.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Rayon Sports, butangaza ko Cedrick ari mu Rwanda kubera yarangije amasezerano muri Mozambique, akaba yaraje kureba umuryango we nta biganiro bari kugirana na we, nk’uko Gakwaya Olivier aherutse kubibwira RuhagoYacu.

Gusa amakuru yizewe, akavuga ko Cedrick uratangira imyitozo muri iyi kipe, ashobora gusinya amasezerano mu gihe cya vuba, abayobozi ba Rayon Sports FC nibava mu gihugu cy’ububiligim aho bagiye gusabana n’abakunzi b’iyi kipe baba I Burayi.

Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona rw’agateganyo, n’amanota 10 nyuma y’imikino 4, ikaba iresurana na Sunrise kuri uyu wa gatandatu i Nyagatare, mu mukino w’ishiraniro, dore ko aya makipe ananya amanota.

source :ruhagoyacu

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi yafashe icyemezo cyatumye abafana ndetse n’abayobozi ba Fc Barcelone bakuka umutima

Dore amafoto y’abastar yaciye ibintu kuri Instagram muri iki Cyumweru #17 (amafoto)