Twese twaba twaragerageje kuzamura akaboko rimwe mu buzima iminota ibiri uba urushye
Amar we yahisemo inzira zindi zitandukanye, umunsi umwe yahisemo kuzamura akaboko hejuru kuva icyo gihe nikarongera gukora ku bibero bye.
Amar ni umugabo w’umuhinde wavutse mu mwaka w 1973 yari umukozi wa bank imwe yo mubuhinde yari yarashatse umugore bafitanye abana batatu, ubwo igihe kimwee yabyukanaga ibindi bitekerezo ahitamo gusiga ubuzima yabagamo ajya kuba mubundi bushya buhwanyije n’imyemerere ye, nibwo yagize igitekerezo ati “ ngiye kuzamura ikiganza cyanjye sinzakimanura, sinsaba byinshi. Kuki turwana hagati yacu, ni kuberaki iki hari inzangano nabanzi benshi hagati yacu? Ndashaka abahinde babane mu mahoro, Ndashaka ko isi yose ibane mu mahoro”
Bigitangira yagize ububabare bukabije nyuma y’umunsi umwe, icyumweru ukwezi bigenda bishira, niyo washaka kukamanura wamutera uburibwe bwinshi bwo kumubiri nububababare bwo mu myemerere ye
Kuko yizerako kumanika akaboko ke gatuma haza amahoro ku isi.