in ,

Amayeri Fc Barcelone ishaka gukoresha ngo igarure Neymar

Nyuma yo kumara igihe kirenga umwaka igerageza kugarura umukinnyi wahoze ari rutahizamu wayo bikanga, Fc Barcelone iri kwiga ku mayeri mashya yazakoresha kugirango PSG iba yakwemera kurekura Neymar muri mercato itaha.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Mundo deportivo cyo mu gihugu cya Espagne akaba yemeza ko nyuma yo kubonako kugura Neymar hatanzwe amafaranga gusa bizagorana cyane, Fc Barcelone yigiriye inama yo kurekura abakinnyi b’abafaransa bayikinira bakaba ingurane ya Neymar.

 

Abo bakinnyi Fc Barcelone yiteguye kurekura bakaba ari myugariro Samuel Umtiti, rutahizamu Ousmane Dembele ndetse na Todido, ibi rero Barcelone ikaba yiteguye kubikora kuko iziko PSG ikunda kugura abakinnyi b’abafaransa, gusa nanone umwaka ushize nabwo ikaba yari yageregaje gutanga Dembele ngo PSG ibe yayigabanyiriza igiciro gusa uyu musore aba ariwe wanga kujya muri PSG bituma gahunda ipfa.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imiti ikoreshwa ubusanzwe kuvura malariya yaba ariyo iri kuvura #coronavirus

David Beckham ati :”Cristiano Ronaldo ntiyigeze agera ku rwego rwa Messi”