in

Amayeri 6 wakoresha umukobwa wese akaguha numero ya telefoni ye atazuyaje.

Iyo hageze ubwo gusaba umukobwa nimero ya telefone, benshi muri twe babanza kumva bafite isoni, cyangwa se bakumva badashimishijwe no kuza kugenda bavuga, “Bite se?, umva uhh…. wampa nimero tukajya tuvugana?” cyangwa “haricyo byagutwara se unsigiye phone number yawe?” .

Usanga benshi tubifata nk’uko umuntu ajya gusaba icyamamare ko bakifotozanya.Kuba wabona telefone y’umukobwa mukavugana ni ibintu byoroshye, bidatinda kandi bidasaba z’izindi ngufu zidasanzwe.

Ubwo rero, muburyo bwinshi nkoresha kugira mbone nimero z’abakobwa byoroshye, hano ngiye kubereka amayeri 6 yoroshye mwakifashisha kandi bwihuse, butagoranye kandi butatuma umutwe ukurya.

1. NTUZIGERE “usaba” umukobwa nimero ye ya telefone.

Mugitabo cyitwa How to Quit Being a Loser with Women (uko wakirinda kubengwa n’igitsinagore) ndetse na 99 Bad Boy Traits (Imyifatire mibi 99 y’abasore) ushobora kwigiramo ko ‘gusaba’ uburenganzira bidakurura umukobwa.

Ahubwo bituma umuntu yumva atagukeneye cyane kubera biba byerekana ko udafite umwete kandi ko utifitemo umutekano.Kubaza ‘birashoboka ?’ cyangwa ‘hari ikibazo ?’ bishatse kwerekana ko ukeneye guhabwa uburenganzira cyangwa uruhushya. Ahita yumva ko ukeneye ko akwemerera.

‘Gusaba’ numero ye ya telefone bihita biguha amahirwe menshi y’uko ntayo ari buguhe. Bituma yiyumva ko ari hejuru cyane, nuko agahita aguha agaciro ko hasi, nuko bigahita bituma ububasha bwose warumufiteho buyoyoka. Kubera wamuhaye uburenganzira bwawe, biramworohera cyane guhita yanga ubusabe bwawe, akakwima nimero ya telefone kandi ntaguhe n’amahirwe yo kuyisaba bwa kabiri.

Kumusaba uburenganzira bihita bimworohereza kubukwima no kwanga ubusabe bwawe.

Uko ushyira ububasha ndetse n’ubushobozi bwawe mubiganza bye, ninako uba umuha ububasha busesuye bwo kuba yaguhakanira. Uko ugumana ububasha bwawe, uko wihagararaho, niko nawe yumva uri kumutwara umutima. Biroroshye cyane.

Ntukigere na rimwe uha umukobwa cyangwa umugore ubushobozi ndetse n’uburenganzira bwawe ngo abukoreshe aguhakanira, kuko niwowe uba wiha amahirwe yo kubura ibyo umukeneyeho.Ntakeneye ubwo bubasha uri kumuha mugihe ‘usaba’ nimero ye ya telefone, ntanakeneye kubukoresha mu kuguhakanira.

2. Mubwire aguhe Nimero ye ya Telefone.

Aho kumusaba nimero ya telefone ye, wifitiye ikizere kandi muburyo bw’ikinyabupfura, MUBWIRE kuguha nimero ye ya telefone – ariko witonde, birumvikana ko ugomba kuzisaba atari muburyo nk’umuntu ushaka kumuyobora, kumusaba cyangwa ugaragara nk’umuntu udafite intego yicyo uzamaza iyo nimero.

Vuga, ‘Umbwiye ibintu by’ubwenge nuko ngiye. Mpa nimero yawe, turaza kuvugana nyuma.’ Cyangwa, nko hagati mukiganiro, mugihe ubona ari kukuvugisha yisanzuye kandi ntacyo yishisha, hita ukura telefone yawe mu mufuka nuko umubwire, ‘Umva, vuba vuba, mpa nimero yawe.” Ntutange ubusobanuro.

Ntusabe uburengnzira. Mugihe arangije kuyiguha, nibwo mujya mwakomeza ibiganiro. Mugihe atarayiguha, ikiganiro muba mwagicumbikiye hahandi. Uko ubivuze ntakibazo ufite kandi wisanzuye, ni nako nawe yumva kuyiguha ntakibazo bimuteye.

Niba atari yiteze ko wamusaba nimero ye ya telefone, biaramera nkayo umutaye mumutego kandi kenshi ahita yumva ko ari ngombwa kuyiguha. Kuba atagitekerezako uza kuyimusaba urumva ko nta bundi busobanuro cynagwa impamvu zo kubyutsa uburakari ngo ayikwime, kubera iyo usaba uba umuhaye ububasha bwinshi kuri wowe bwo kukwemerera cyangwa kuguhakanira abishatse.

Ariko mu kinyabupfure, ‘kumutegeka’ kuguha nimero ye bimwereka ko UHAGAZE KUNSHINGANO ZAWE KANDI KO UZAZIKOMERAHO. Bimwereka ko ntabwoba ugira bwo kuba watinya kugera kucyo ushaka.
Usanga ahita avuga, “eeh, okay. Ntakibazo.” Nuko agahita aguha nimero ye.

3. Vuga gusa ‘Nimero yawe ni iyihe ?’

Nko mu kiganiro hagati cyangwa mbere yuko ugenda, aho kumusaba nimero ye ya telefone cyangwa kumutegeka kuyiguha, ushobora kuvuga ‘wintinza. Ese nimero yawe ni iyihe ?’ umeze neza, wishimye kandi udakina bishoboka. Bivuge kuburyo bitumvikana ko ari ikibazo uri kumubaza, ko ahubwo ari ibyo uri kumubwira gukora. Bivuge nk’umuntu nyine ufite ikizere 100% ko ari buyiguhe.

Uko ubivugana ikizere kandi umwihutisha, uko abura umwanya uhagije wo kubitekerezaho neza, ni nako bitanga amahirwe menshi yo guhita aguha nimero ye ya telefone byihuse.

4. Muhe Nimero ya Telefone YAWE.

Kumuha nimero yawe mbere wimwereka ko wifitiye ikizere kandi ko kuba yakwangira ntabwoba biguteye. Byerekana ko ari wowe uri gufata ingaruka zose kandi bikamwemeza ko witeguye neza ko ataguhamagara kandi ntacyo bigutwaye.

Byerekana kandi ko utamukeneye cyane, igihe ataguhamagaye ko ntacyo bitwaye, utari bubigire birebire.Kumuha nimero ya telefone yawe bituma udakomeza guta igihe, ntibitume ukoresha imbaraga nyinshi ndetse biakakorohereza. Mugihe ayifashe, nuko ntaze kuguhamagara, nibyiza kuko ntabwo ukomeza guta igihe cyawe k’umukobwa utari kukwiyumvamo.
Ese bikorwa bite? Ubikora wihuse.

Ushobora kuvuga, “si ukugusuzugura ariko ndagiye kandi ndi kwihuta. Ndumva twaba inshuti bisanzwe. Dore nimero yajye, mpamagara cyangwa unyandikire, turaza kuganira.” Nuko uhita ufata telefone ye wandikemo nimero zawe, umwereke aho zishyize cyangwa umubwire umutegeka kuzibikamo. Ushobora kuvuga, “Iyi niyo nimero yajye, hari ikibazo?”
Ntumubaze niba akeneye gufata nimero yawe.

Ntumusabe uburengenzira bwo kuguha nimero ye. Ahubwo muhe nimero yawe.Niba ayanze, gusa ntibikunze kubaho, bireke ntuhatirize, mwereke ko utandukanye umubwire uti “Okay, nibyiza.” Nuko uhite ugenda umwereka nkaho ntakintu na kimwe cyabaye.

Ntukandike nimero ndetse nizina ryawe keretse ubona koko bikenewe kandi ntukihamagare ukoresheje telefone ye keretse mugihe akubona kandi abizi neza ko aribyo uri gukora.Mugihe umuhaye nimero yawe, kenshi ahita avuga, “okay. Reka mpite nguhamagara kugira nawe ubone iyajye.” Cyangwa se agahita aguha nawe iye.

5. Vuga “Reka Duhane Numero”

Kugitsina gore, guhana nimero za telefone bifite umutekano, ni iby’ubushuti kandi nta ngaruka nyinshi byateza. Biragoranye ko yaguha igisubizo ngo “Ndabyanze.”

Mugihe mugiye gutandukana, wowe uri kugenda cyangwa se uri kumubwira bye, wihagazeho kandi ufite ikizere cyose wavuga, “Mbere yuko ngenda, reka duhane nimero.”

6.Vuga “Nyandikira”

Niba ntamwanya munini ufite muri kumwe kandi ugomba guhita ugenda, mubwire, “umva ndi kwihuta cyane. Unyandikire”. Ubivuge nk’umuntu udafite ikibazo nakimwe kko ataza kubikora, ubimubwire nk’umuntu wizeye neza ko aza kukwandikira ntashiti.

Niba ubona ari kubitekereza igihe kirekire, ushobora kuvuga, “Nimero yawe ni iyihe? Yandike hano ndaza kukwandikira sms.”

Igihe umubwira ngo yandike hano, uba wamaze gukura telefone yawe mumufuka uri kuyimuha ndetse washyize ahantu yandikamo nimero atabanje kuba ariwe ujya kuhashaka.Mugihe aguhaye iye, hita wigendera nuko umwandikire sms uvuga, “Nijye. Shyira iyi nimero muri telefone yawe.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore gusa: Ibintu by’ingenzi ugomba gukora mbere yo gutera ivi ukambika umukobwa impeta.

Mugisha Moïse yegukanye isiganwa ry’amagare Grand Prix Chantal Biya