Inkuru rusange
Amateka:Imyaka ibaye 71 ,imbaga y’abayapani itikijwe n’ibitwaro bya kirimbuzi by’ Amerika (Hiroshima bombing)

Ku basomye igitabo cya  Patrick Marnham g cyitwa  “In the Heart of darkness,The Atomic Bomb” bazi neza ko ubutare bwa Uranium bwakozwemo igitwaro cya kirimbuzi cyatewe i Heroshima na Nagasaki ,Abanyamerika babuguriye Ababiligi,Ababiligi nabo babukuye mu kirombe cya Shinkolobwe ,kiri mu gihugu cya Republika iharanira Demokalasi ya Congo,mu  burengerazuba bw’u Rwanda.
Ibi kandi byashimangiwe n’inyandiko,Umwarimu w’umubiligi  Professeur Jacques Vanderlinden  yaje gushyira hanze za garagazaga ko Abanyamerika baguriye  Ababiligi Uranium ingana na Tonnes 30,000,bakazigura amadolari asaga million 100,ubu butare ni bwo bwakoreshejwe mu kurimbura abayapani bangana na 140,000 bari batuye i Heroshima ndetse n’abandi 74,000 bari batuye i Nagasaki.
Mbere yuko tuvuga ko Obama yari i Heroshima kuri iyi taliki ya 27/05/2016 reka tukubwire ko ubutare bwa Uranium butakoreshwaga  cyane mbere yo mu mwaka w’1903 gusa  bwari bwavumbuwe mbere n’umudage Martin Klaproth ahagana mu mwaka w’1789.
kuva ubwo Pierre na Marie Curie bagaragaje uko Uranium itanga Radiation,ikoreshwa mu kuvura Cancer,Ibi ari nabyo barewe Nobel Prize mu mwakwa w’1903,Isoko ry’ibirombe bya  Uranium ryahise ryaguka ndetse,Ibirombe by’ubutare bwa Uranium bwabaye ikintu gihenze cyane kurusha ibindi.
Abanyamerika bari bazengerejwe n’Abayapani cyane bashatse igisubizo cyihuse cyaca intege igihugu bafataga nk’umwanzi wabo gica mu ntambara ya kabiri y’isi yose(1939-1945),maze bafata akanama kari kayobowe na Leslie R. Groves, Jr,maze yobora abari bagize ikiswe Manhattan Project,maze batunganya Bomb imwe yiswe Little boy ndetse n’indi yiswe Fat Man, aya mazina akaba yaragaragazaga imiterere n’ingufu y’izi Bomb,iyi Little Boy niyo yari ntoya kuri Fat Man.

Iyi yari Little Boy
Mu  gushaka aho bagomba kuyitera maze Ubuyapani bugahita bucika Intege ,batoranyije ahantu hane,Hiroshima,kuko hari inganda nto n’inini nyinshi ndetse n’ubuyobozi bw’igisirikare cy’abayapani.Yokohama kuko hari inganda zikora indege,hateye imbere kandi ari ipfundo ry’umuronko mugari w’amashanyarazi y’Ubuyapani,ahandi hatoranyijwe ni nka Kokura,Niigata na Kyoto,ariko byaje guterwa i Hiroshima na Nagasaki gusa  ku italiki ya 06 n’iya karindwi / Ukwezi kwa munani mu mwaka w’1945

Umwe mu barokokeye i Hiroshima
Ishyano ryagwiririye Nagasaki,nyuma ya Hiroshima,Hiroshima,umugi warimo Mistubishi,Inganda nyinshi z’umuriro ndetse n’izikoranabuhanga wahindutse umuyonga ku italiki ya 6/08/1945,nyuma n’abari i nagasaki bari batahiwe ku munsi wakurikiyeho.
Nyuma y’uko abayapani bahatikiriye President Obama,yaciye agahigo ko kuba ariwe President werekeye aho igihugu cye cyigeze kurarika ingogo akiri ku butegetsi kabone n’ubwo atigeze asaba imbabazi ariko byibura mu ijwi riciye bugufi kandi ryumvikanamo ikiniga yagaragaje akababaro k’ibyabaye kandi avuga ko bitazongera kubaho ukundi.

President Obama  i Heroshima
Koko se wakizera ko bi tazongera kubaho? kugeza uyu munsi ibihugu nka Iran,USA,Korea y’Amajyaruguru,,,,n’ibindi bivugwaho kubika ibitwaro bya Bomb Atomic,none niba koko aribyo, bibikiwe iki  kandi barabonye icyo byakoze mu Buyapani ?.Uwari umukuru w’igihugu cy’Ubuyapani we.

B-29 Enola Gay indege yateye Bomb i Hiroshima ( Aug. 6, 1945)
-
Imyidagaduro22 hours ago
Abanyamakuru ba Radio/TV10 bakije umuriro kuri KNC nyuma yo gushinja umwe muri bo kutarongora kandi akuze.
-
imikino19 hours ago
Amavubi yari yishyize mu mazi abira kubera umunyamakuru wa RBA
-
imikino9 hours ago
Mutsinzi Ange Jimmy yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga
-
Imyidagaduro7 hours ago
URUKUNDO RURASHONGA:Bijoux wo muri Bamenya uherutse kwambikwa impeta yamaze guhindura Fiancé (VIDEO)
-
inyigisho4 hours ago
Nujya gusezera uwo ukunda ujye umuha ukuboko kw’ibumoso| dore impamvu
-
imikino22 hours ago
Isi yose ikomeye amashyi ikipe y’U Rwanda Amavubi nyuma yo kunganya n’ikipe ya Maroc
-
Imyidagaduro21 hours ago
Miss Naomie yatanze igisubizo gisekeje abajijwe akazi k’ikitegererezo kuri we
-
inyigisho6 hours ago
Uretse amabuno y’abakobwa b’i Kigali, dore ibindi bintu bisigaye bituma abagabo baca inyuma abagore babo
Gusa n’uwica wese mpamya ko nawe azapfa,kugira nabi ntacyo bimaze