in

Amashirakinyoma ku nkuru zimaze iminsi zivuga ko Mama Sava yatwaye umugabo w’abandi

Nyuma y’iminsi mike umukinnyi wa filime nyarwanda Umunyana Annalisa uzwi nka Mama Sava yerekanye umukunzi we witwa Nshuti Alphonse uzwi nka Alpha, byakurikiwe n’amagambo avuga ko uyu Alpha yari asanganwe umuryango, kuri ubu Mama Sava yavuze ukuri kwe ku bimaze iminsi bimuvugwaho.

Mama Sava yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abamwibasiye ari abadafite amakuru ahagije. Ati “Uretse n’ibitekerezo ku nkuru, n’inshuti zanjye zarampamagaye zimbwira kureka umugabo w’abandi. Ariko ntabwo nabarenganya. Kuri njye impamvu batigeze bamubwira ko atwaye umugore w’abandi ni uko nabivuze ko natandukanye n’umugabo, ariko we ntabwo yigeze abivuga.”

Yavuze ko uyu Alpha yari amaze igihe atandukanye n’umugore we, nubwo bamwe batari babizi, gusa nyuma y’imyaka ibiri bakundana yafashe icyemezo cyo kwerekana umusore yihebeye kuko yari arambiwe kubana n’umuntu rwihishwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yanakuyeho na Telefone! ikipe ya Kiyovu Sports iri mu mazi abira nyuma yo kuba igiye gutakaza umukinnyi wari buzayiheshe igikombe

Kanye West (Ye) yatonganye n’umunyamakuru hafi gufatana mu mashati imbere y’umugore we mushya