in

Amashirakinyoma ku makuru avuga ko umutoza w’umunyabigwi Florent Ibengé agiye kuza muri APR FC

Umutoza Jean-Florent Inkwange Ibengé wo muri DR Congo yahakanye yivugiye inyuma amakuru amwerekeza muri APR FC dore ko ngo nta biganiro bagiranye.

Hashize iminsi mike havuzwe amakuru y’uko ikipe ya APR FC yaba iri mu biganiro n’umutoza Ibengé ngo aze muri iyi kipe nyuma yo gutandukana na Adil Mohammed.

Umwe mu nshuti za hafi cyane z’uyu mutoza w’imyaka 61 ubu utoza Al-Hilal Club muri Sudani,  yatangaje ko atari byo nta biganiro yigeze agirana na APR FC.

Ati “sinzi wenda inyungu yaba afite mu kumbeshya ariko yambwiye ko atari byo nta biganiro byigeze bibaho. Yambwiye ko ari ibihuha, rwose amaze kumbwira ko atari byo.”

Jean-Florent Ikwange Ibengé yatoje amakipe atandukanye arimo ikipe y’igihugu ya DR Congo, AS Vita Club y’iwabo, RS Berkane muri Maroc, Al-Hilal Club muri Sudani n’andi

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru atari meza ku muhanzi King James wakunzwe abatari bake mu Rwanda

Nyuma yo kubura rutahizamu w’igihangange, Rayon Sports yasubiye kuri Youssef Rharb bumvikana igihe azagerera mu Rwanda