in

Amashirakinyoma ku ifoto ya Theo Bosebabireba ikomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, yatumye benshi bamwita umusinzi

Amashirakinyoma ku ifoto ya Theo Bosebabireba yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga ari gusinzira iruhande rwe hateretse inzoga.

Iyi foto ya Theo Bosebabireba yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga ku munsi washize wo kuwa 2 tariki 15 Ugushyingo 2022.

Amakuru yizewe yagera kuri YEGOB avuga ko uyu Theo Bosebabireba yaguye agacuho agasinzirora mu gihe yari yugamye imvura ikomeye yari irimo kugwa.

Apotre Yongwe abinyujije mu kiganiro yakoreye kuri YouTube channel yitwa Max tv yabisobanuye.

Yagize ati:”Theo Bosebabireba ntago muri ariya ma foto yari arimo kunywa inzoga nkuko benshi babivuze ahubwo amakuru twamenye tuyatangarijwe na nyiri butiki yavuze ko Theo yari yugamye, yakomeje ahamya ko ariya mafoto yafashwe mu gihe Theo Bosebabireba yari asinzirijwe n’umunaniro ariko ibyo kuba ari inzoga byo uyu mucuruzi yabihakanye yivuye inyuma”.

Kandi amakuru akomeza avuga ko aho hantu Theo Bosebabireba yari yugamye ari muri karitsiye atuyemo bityo rero byumvikana ko imvura yaguye agiye kugera iwe murugo akayugama aho hafi.

Kuri iyi foto bacunze Theo yasinziriye ubundi bamwifotorezaho ari bwo bamuterekaga iriya nzoga uruhande rwe. 

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
3 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kamana Eric
1 year ago

Sibyiza kugama aho ubonye kd uri umusitari,akenshi abantu iyo bakubonye cyane baraguhararukwa bagaheraho banakuganiriza ibitari ngombwa bigatuma umena amabanga ya Carrier yawe

Stanislas bigirimana
Stanislas bigirimana
1 year ago

Icyombaza??? nonece, hamwe yaba yanyoye,yaba Ar’inga icitse Amabere?
Ivyo mukora bibi mutanyoye bingana iki?

Niyonsaba
Niyonsaba
1 year ago

Ariko uyumugani nawe yaruhiye kubantu

Inkumi yazengereje Sheri wayo urya amafaranga yakuye mu busambanyi

Cristiano Ronaldo yagaragaje ibihe by’agahinda gakomeye ko gupfusha umuhungu we yari yaragize ibanga