in

Amakuru yose ari kuvugwa muri NBA (Trae Young P.J.Washington, Lillard ) na Resultants zose muri NBA

Ikipe ya Portland Trail Blazers irifuza kubakira roster/squad yayo kuri Damian Lillard w’imyaka 31 kuri ubu nyuma yaho ibiganiro bikomeje hagati y’umukinnyi ndetse n’ikipe bitandukanye n’amakuru yasohoraga uyu Lillard muri iyi kipe.

Ikipe ya Atlanta Hawks binyuze muri management y’ikipe kuri ubu ntago bishimiye imyitwarire y’iyi kipe mu mikino ya vuba aha bakaba bamaze gutangaza ko uretse Trae Young na Clint Capela abandi bose bari ku isoko ubu.

Muri iyi kipe ya Atlanta Hawks, Cam Reddish, Solomon Hill na draft ya 2025 ni bimwe mubyo iyi kipe ya Hawks ishobora gutanga mu ikipe ya New York Knicks kugira babone Kevin Knox. Ibi bije nyuma yaho uyu Reddish mu kwezi gushize yasabye trade bigatuma benshi mu bakinnyi batangira kumwishisha muri dressing room.

Lakesr ni imwe mu makipe kuri ubu ari kwifuza Cam Reddish aho  yatanga 2nd round pick gusa Atlanta yo irifuza 1st round pick dore ko amakipe nka Cavs, Pacers na Pistons zagaragaje kwifuza uyu Reddish.

Muri iyo kipe ya Lakers kandi kuri ubu yamaze gutangaza ko Dwight Howard ari ku isoko amakipe yemerewe kuba yavugana nayo.

Ikipe ya Charlotte Hornets hari amakuru yuko bashaka kugurisha P.J. Washington.

Mu ikipe ya Orlando Magic, Mo Bamba ashobora gusohoka muri iyi kipe mu gihe babona ikipe ibaha 1st round pick.

Results :

Milwaukee Bucks 118-99 Golden State Warriors

Memphis Grizzlies 116-108 Minnesota Timberwolves

New Orleans Pelicans 113-89 Los Angeles Clippers

Brooklyn Nets 109-130 Oklahoma City Thunder

Denver Nuggets 140-108 Portland Trail Blazers

 

 

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video y’umunsi : Ndimbati yagaragaye mu gikoni atetse

Umunyamakuru Tracy Agasaro yavuze umunsi atazibagirwa mu buzima bwe.