in

Amakuru yose ari kuvugwa muri NBA ( Lillard, , Kyrie Irving, Bryant,..) na resultant zose !

Ikipe ya Portland Trail Blazzers iri mu biganiro n’umukinnyi wayo Damian Lillard aho we yifuza kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri aho we yifuza guhabwa miliyoni ijana na zirindwi z’amadolari ($107M) nyuma y’iyi season. Contract ya Damian Lillard muri iyi kipe izarangira mu mwaka wa 2024-25.

Muri iyi kipe ya Portland Trail Blazers kandi umukinnyi wayo CJ McCollum yagize ikibazo cy’ibihaha mu gice cy’iburyo. Kuri ubu amakuru ava muri yo kipe aravuga ko azabanza agakorerwa isuzuma kugira bamenye igihe azamara hanze.

Ikipe ya Philadelphia 76ers biravugwa ko idashaka transfer ya Ben Simons kuba yajya muri Portland Trail Blazers mu gihe cyose bo bahabwa CJ McCollum. Ni mu gihe hari amakuru avugako Damian Lillard muri bimwe yifuza hari umukinnyi wafasha iyi kipe mu bijyanye no kugarira kandi ikaba ari imwe mu bintu Ben Simmons ashoboye.   Biravugwako Ben Simmons byanze iyi kipe yatangira gushaka uko ibona Jaylen Brown cyangwa se Aaron Gordon.

Bradley Beal yatangaje ko atiteguye gusinya amasezeranomashya mu ikipe ya Washington Wizards. Mu magambo ye, Beal yagize ati,”Ntago nabeshya ko nzasinya kuko numva bidashoboka. Rimwe na rimwe umuntu agomba kwikunda(kwirebaho) mbere ya byose.”

Mu ikipe ya Memphis Grizzlies hari inkuru ivuga ko umwe mu bakomeye muri iyi kipe Ja Morant nubwo yakingiwe doze ebyiri ndetse gahabwa ni urwa gatatu yamaze kwandura CoVID-19.

Vanessa Bryant mu makuru yamaze kugeza mu rukiko aravuga ko hari abantu benshi batandukanye bamaze kumusanga mu butumwa bugufi ku mbuga nkoranyambuga bamutera ubwoba bwo gusohora mafoto y’umurambo w’umugabo we Kobe Bryant atari ayanyayo.

Kyrie Irving ashobora gukingirwa bitewe nuko urukingo rwe yemera rwakorewe mu ruganda ruri mu nziza yo gukorwa. Mu makuru ava mu bakurikiranira bya hafi iyi NBA, Kyrie kugiti cye ntago ashaka ko abantu bakomeza kumubona nkurwanya urukingo(anti-vaxxer) ahubwo ko we afite ikibazo bitewe n’ingaruka abatewe urukingo bahura nazo nyuma yo kuziterwa.

NBA RESULTS

Charlotte Hornets 106-110 Philadelphia 76ers

Cleveland Cavaliers 115-92 Chicago Bulls

Detroit Pistons 116-119 Washington Wizards (After Overtime)

Indiana Pacers 122-102 New York Knicks

Miami Heat 113-104 Milwaukee Bucks

Toronto Raptors 109-110 Oklahoma City Thunders

Houston Rockets 114-104 Brooklyn Nets

Memphis Grizzlies 96-104 Dallas Mavericks

Minnesota Timberwolves 104-136 Utah Jazz

New Orleans Pelicans 114-120 Denver Nuggets (After Overtime)

Golden State Warriors 104-94 Portland Trail Blazers

Sacramento Kings 142-130 Orlando Magic

Los Angeles Clippers 114-111 Boston Celtics

UKO AMAKIPE AHAGAZE KU RUTONDE

Mu gice cy’uburengerazuba(Western conference)

  1. Golden State Warriors
  2. Phoenix Suns
  3. Utah Jazz
  4. Memphis Grizzlies
  5. Los Angeles Clippers
  6. Los Angeles Lakers

 

Mu gice cy’uburasirazuba (Eastearn Conference)

  1. Brooklyn Nets
  2. Chicago Bulls
  3. Milwaukee Bucks
  4. Miami Heat
  5. Washington Wizards
  6. Philadelphia 76ers

 

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa Ashyize Ukuri Kose Hanze! Musore Reba Uko Umukobwa Wo Mu Rwanda Yitwara Iyo Atagukunze (Video)

Andi mafoto n’amashusho mutabonye yaranze ubukwe bwa Byiringiro Lague