in

Amakuru meza ku musifuzikazi Mukansanga Salima

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima umaze kwamamara mu basifuzi bake b’igitsinagore yatoranyijwe mu basifuzi bazasifura mu gikombe cy’Isi cy’abagabo FIFA World Cup 2022 kizabera muri Qatar.

Ni nyuma y’aho FIFA World Cup yatangarije ku rubuga rwayo abagore batatu bari ku rutonde rw’abasifuzi bazerekeza muri Qatar, aba bakaba ari: Mukansanga, Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi n’Umufaransakazi Stephanie Frappart.

Yagize iti: “Dushimiye Yamashita Yoshimi, Stephanie Frappart na Salima Mukansanga. Ni abagore batatu ba mbere bazatorwanya muri FIFA World Cup y’abagabo.”

Mukansanga usanzwe asifura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abagabo mu Rwanda yanaherukaga gusifura mu irushanwa ry’igikombe cy’ibihugu bya Afurika, CAN, cyabereye muri Cameroon muri Mutarama 2022.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yaciye ibintu nyuma yo kwambika impeta umukobwa uri mu kiriyo cya Se

Rihanna na A$AP Rocky bibarutse imfura yabo