Connect with us

Amakuru mashya- Zari ashobora kugezwa imbere y’ubutabera (impamvu)

Featured

Amakuru mashya- Zari ashobora kugezwa imbere y’ubutabera (impamvu)

Banki nkuru y’igihugu cya Uganda irasaba ko amategeko yakurikirana umugore wa Diamond, Zari Hassan kubera icyaha we n’abandi baherwe bakoze  cyo gutesha agaciro amashilingi ya Uganda bayajugunya mu mva y’uwahoze ari umugabo, Ivan Ssemwanga bakayamuhambana.

Ivan Ssemwanga yahambanwe akayabo k’amashilingi.

Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya kivuga ko iyi Banki ibitangaje nyuma y’icyemezo cyari cyafashwe cyo gucukura imva ya Ivan kugira ngo ayo mafaranga akurwemo.Nyuma y’uko ayo makuru amenyekanye Banki nkuru ya Uganda ibinyujije kuri Twitter yahise itangaza bimwe mu biranga agaciro k’ishilingi rya Uganda, uburyo rigomba kubungwabungwa no gukoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse igaragaza ko umuntu wese urikoresheje nabi ugomba kubihanirwa.Ibi bishatse kuvuga ko Zari n’abandi baherwe barengereye imikoreshereze y’amashilingi ya Uganda kuko bayahambanye umuntu, ni nko kuyatesha agaciro ahabwa n’igihugu bityo rero Zari agomba kugezwa imbere y’urukiko akabibazwa.

Dore ibisobanuro Banki nkuru ya Uganda yatangaga ku kamaro k’amashilingi.

Twibutse ko umuhango wo gushyingura Uwahoze ari umugabo wa Zari waranzwe n’uko abaherwe bakomeye bajugunyaga amadorali n’amashiringi atabarika mu mva ya nyakwigendera ,ibintu byatangaje abatari bake bari bahari.

Zari n’abahungu be na bo bari baje gushyingura papa wa bo.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Tadja by Andy BUMUNTU

By September 19, 2019

indirimbo

Katerina by Bruce Melodie

By September 19, 2019

Featured

Urakunzwe by Igor-Mabano

By September 19, 2019

indirimbo

Sukuma by Shaffy

By September 11, 2019

Facebook

To Top