in

Amakuru mashya ku rubanza rwa Prince Kid

Ishimwe Kagame Dieudonne (Prince Kid) uyobora Kompanyi ya Rwanda Inspiration BackUp n’abunganizi be mu mategeko basabye ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gusubika urubanza aregwamo n’ubushinjacyaha ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ku ya 15 Ugushyingo, urubanza rwasubitswe mu buryo butunguranye, havugwa ko bamwe mu batangabuhamya bari bakenewe batabonetse, bityo nta kuburana kwagombaga kubaho, rwimurirwa kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2022.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, urubanza rwongeye gusubikwa ku busabe bw’uregwa n’abamwuganira bavuga ko bifuza ko abo batangabuhamya bamushinja bazaburana bari ahantu hazwi kandi hizewe. Hemezwa ko urubanza ruzasubukurwa ku ya 25 Ugushyingo 2022.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku bakunzi b’ifiriti ndetse n’ibirayi muri rusange ikibazo bagiraga cyo kubura ibirayi cyabonewe umuti urambwe

Zishobora koga ibirometero 10 zitararohama, menya ibidasanzwe ku nka zo ku kivu zikomeje gutangaza benshi(Amafoto)